2020: Abahanzi barimo P.fla, Jay Polly, Bull Dogg, Fire Man ndetse na Green P batawe muri yombi. menya impamvu. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Umuziki Nyarwanda ni kimwe mu bintu bisusurutsa imbaga nyamwinshi ndetse ukaninjiriza abawukora amafaranga nubwo tutavuga ko ari menshi cyane.

Gusa muri iki gihe bimwe mu bikorwa by’imyidagaduro byarahagaze kubera icyorezo cya Virus ya Corona cyageze mu Rwanda tariki ya 13 Werurwe 2020, aho ku ikubitiro ibitaramo bibiri bikomeye byari byarateguwe birimo icya Cecile Kayirebwa ndetse nicya Islael Mbonyi yari yateguranye na Gentil Misigaro kikaba cyari kubera mu Intare Conferance Arena byahagaze ndetse abantu bari batangiye no kugera aho cyari kubera.

Nubwo bamwe bibaza ukuntu abahanzi bari kubaho batari gukora ibitaramo, hari abahanzi batandukanye bari gukora ibitaramo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Youtube ndetse na Instagram, aho ku ikubitiro umuhanzi The Ben ariwe wakoze icyo gitaramo kikabera mu rugo aho yafatanyije n’umuvandimwewe Green P ndetse n’abandi ndetse abaturage bakaba barakishimiye.

Icyari gikurikiyeho ni ukongera kwihuza kwa bamwe mu basore bafatwa nk’inyingi za mwamba mu jyana ya Hip Hop mu Rwanda aribo P. Fra, Jay Polly, Green P, Fire Man ndetse Bull Dog bakanyujijeho mu myaka yatambutse ubwo bari bibumbiye mu itsinda ryitwaga Tuff Gangb ariko bakaza gucikamo ibice bakanatandukana, hakiyongeraho amakimbirane akomeye yagiye abaranga.

Hari hashize iminsi hari kwamamazwa igitaramo cyari guhuriramo abo basore cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira iryo ku cyumweru tariki ya 24/5/2020.

Nubwo icyo gitaramo cyabaye ariko ntago kigeze kirangira ndetse na bamwe mu bahanzi bari kuririmba batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda bitewe no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Virus ya Corona, arimo kudahuriza abantu benshi kwambara agapfukamunwa mugihe ugeze mu bantu benshi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Ni igitaramo cyacuranzwemo ni itsinda rya Symphony maze ubwo Fireman ndetse na Bull Dogg bari bamaze kuririmba nibwo uwari uyoboye igitaramo ariwe Lucky Nizeyimana usanzwe ari umunyamakuru wa RBA yageze kurubyiniro akavuga ko igitaramo gihagaze aho yagize ati “Ndagira ngo ntangire nihanganisha abari badukurikiye kuri MK1 TV, hajemo ibibazo bitewe n’amabwiriza yo kwirinda Covis-19” ndetse icyo gihe itsinda ryacurangaga rihita riva kurubyiniro.

Amakuru atugeraho avuga ko Polisi ariyo yahagaritse icyo gitaramo bitewe nuko cyari cyahurijje abantu benshi hamwe ndetse ko cyabereye ahantu hegeranye, bamwe muri bo bakaba batari banambaye udupfukamunwa.

Polisi igihagarika icyo gitaramo yahise ita muri yombi abateguye icyo gitaramo ndetse n’abahanzi bose bari kuririmba muri icyo gitaramo bakaba bahise bajyanwa kuri Stade ya Kicukiro ahari gushyirwa abaturage batubahiriza amabwiriza ya Coronavirus bakaganirizwa maze bakaza kurekurwa nyuma.

Mu minsi ishize nibwo umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera yavuze ko abantu batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Virus ya Corona bazajya bacibwa amande.

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano urebe Film Ibyumweru 2 y’umukobwa wasuye umusore maze bigahurirana n’ibyumweru bibiri by’akato ka Virus ya Corona, kurikira uko umusore yabyitwayemo

Kanda Hano urebe Film nziza yitwa nge murukundo

Kanda Hano urebe Film umupangayi

Matayo High School Season 2

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *