2020: Abakinnyi ba Rayon Sports bashobora kwitabaza amategeko nyuma yuko bahagarikiwe imishahara yabo. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Kubera ibihe turimo byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus byatumye bimwe mu bikorwa bitandukanye bihagarara, muri ibyo bikorwa harimo imikino n’imyidagaduro byatumye bamwe mubari batunzwe nabo ubuzima babayemo muri iyi minsi bwibazwaho n’abakunzi babo dore ko ukwezi kumaze kurengaho iminsi bihagaritswe.

Tariki ya 20/4/2020 nibwo ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanzuro wo guhagagarika imishahara y’abakozi bayo byumwihariko harimo n’abakinnyi, icyo gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavugaga ko hashingiwe ku mategeko agenga umurimo bibaye ngombwa ko amasezerano bafitanye n’ikipe yaba ahagaze kugeza igihe impande zose zizabasha kongera kuzuza ibiteganywa n’amasezerano y’umurirmo.

Ibaruwa ibaruwa yandikiwe abakinnyi yakomeje ivuga ko ikirarane ikipe ifitiye abakinnyi cy’ukwezi kwa gashyantare Rayon Sports izakomeza gutanga uwo musanzu uko ibishoboye ariko andi mezi ugahagarara.

Nyuma y’amasaha macye abakinnyi ba Rayon Sports bahawe iyo baruwa, nabo babinyujije ku muyobozi wabo (Captain) Eric Rutanga bandikiye Rayon Sports bayisaba ko bajya mu biganiro bitaba ibyo bakaba bakwitabaza inzira z’amategeko asanzwe abagenga.

Abo bakinnyi banditse iyo baruwa bashingiye ku ibaruwa Perezida wa Ferwafa yandikiye abanyamuryango bayo tariki ya 19/4/2020 aho yavugaga ko iyubahiriza amasezerano ariho ubu, FERWAFA yasabye amakipe ko yakwegera abakinnyi hagamijwe kurebera hamwe umuti ukwiye ku mpande zombi hibandwa ku kureba niba imishahara cyangwa se ibindi abakinnyi basanzwe bahabwa bashobora kuzabihabwa mugihe kizaza cyangwa se bikagabanywa.

Ibyo rero abakinnyi ba Rayon Sports bavuga ko iyo ngingo itubahirijwe ndetse ko byakozwe bitubahirijwe amasezerano y’umurimo ndetse n’amabwiriza ya FIFA ndetse na FERWAFA.

Ndetse nubwo Rayon Sports yemera guha abo bakinnyi ukwezi kwa Gashyantare bo bagaragaza ko n’ukwezi kwa werurwe bakwiye kuguhabwa bitewe nuko imikino yose yari iguteganyijwemo bayikinnye kugeza igihe Championa yahagaritswe tariki ya 15/3/2020 biganisha ku kuba FERWAFA yari yateganyije guhagarika imikino mu rwego rwo gutegura ikipe y’Igihugu.

Abakinnyi bongeye bagaruka kuri iyo baruwa bagaragaza ko yanditswe tariki ya 15/4/2020 ariko ikaza kubageraho nyuma y’iminsi 5 ubwo ni ukuvuga tariki ya 20/4/2020 nyamara hagati muri iyo minsi baragiye bagirana ibiganiro binyura n’ubuyobozi bw’ikipe ku byemezo bindi bijyanye n’ubuzima bw’ikipe , bakavuga ko icyo gihe batigeze babimenyeshwa.

Abo bakinnyi basoza basaba kubwumvikane kuba ubuyobozi bwakwisubiraho kuri icyo cyemezo bwafashe cyo guhagarika imishahara, bukabanza bukabegera bakajya inama, mugihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaba butabyubahirije hakitabazwa inzira z’amategeko asanzwe abagenga.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibyadukundira kubera ko iyi nkuru twayanditse mu gitondo cyakare bishoboka kuba bari bakiryamye ariko tukaba tubasezeranya ko mu masaha ari imbere turaza kongera tukagerageza, tukaba turi bubagezeho icyo ubuyobozi buri bubivugaho.

Ibaruwa abakinnyi ba Rayon Sports bandikiye ubuyobozi [Ijabiro.com]
Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano urebe Film Ibyumweru 2 y’umukobwa wasuye umusore maze bigahurirana n’ibyumweru bibiri by’akato ka Virus ya Corona, kurikira uko umusore yabyitwayemo

Kanda Hano urebe Film nziza yitwa nge murukundo

Kanda Hano urebe Film umupangayi

Matayo High School Season 2

One Comment on “2020: Abakinnyi ba Rayon Sports bashobora kwitabaza amategeko nyuma yuko bahagarikiwe imishahara yabo. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *