2020: Abarenga 1,000 muri Afurika bamaze kwicwa na covid 19, dore uko imibare ihagaze

Isi yose ubu ihangayikishijwe n’icyorezo cya COVID-19 kimaze gukwira hose ,kugeza ubu benshi bamaze kwandura iyi ndwara . ku mugabane wa Afurika harabarurwa abanduye barenga 19,800 bose  bagaragye mu bihugu 52 muri 54 bigize uyu mugabane.

Imibare ya vuba kandi igaragaza ko iyi virusi ya corona imaze kugera mu bihugu 52 byose by’Afurika ni mugihe  abantu basaga 1,000 amaze kwicwa n’iyi virusi ikomeje kuyogoza isi kuva mu mpera z’umwaka ushyize wa 2019.

Imibare itangwa n’ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo ku mugabane w’Afurika CDC igaragaza ko kugeza ubu COVID 19 imaze kugaragara mu bihugu 52 muri 54 bya Afurika  .imibare yabanduye umunsi ku munsi irarushaho kuzamuka  ubu muri Afurika hose hamaze kuboneka abarwayi barenga 19,800.

Kuwa gatanu tariki ya 17 Mata  2020 ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryatangaje ko imibare y’abandura covid 19 yazamutse kukigero cya 51 ku ijana ndetse imfu zo ngo zazamutseho 60 ku ijana mu cyumweu gishyize.

OMS kandi yaburiye abatuye uyu mugabane w’Afurika ko imibare ishobora kuba myinshi ugereranyije n’iboneka ahanini ngo bitewe nuko inzego z’uzima zisanzwe zijegajega ndetse hakaba nta bikoresho bihagije Bihari byo gupima iyi ndwara.

Ikigo CDC  gishinzwe gukumira indwara z’ibyorezo cyo kivuga ko  guhera mu cyumweru gitaha bazatangira gukwirakwiza ibikoresho byo gupima COVID -19 hose muri Afurika ibikoresho bigera kuri miliyoni.

Icyorezo kirakomeza gukwirakwira ku muvuduko  wo hejuru. Ubu 2,306,588 nibo bamaze gufatwa ku isi yose ni mugihe muri aba abasaga 158,705 bo bameze kwicwa na covid 19 , ariko kandi 590,367 bo barakize.