2020: Amateka n’ubuzima bushaririye bw’icyamamare Kanye West. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Nkuko bamwe mu basomyi bacu bagiye babitugaragariza ko twazajya tubagezaho amateka ndetse n’ubuzima bwa bimwe mu byamamare muba mwadusabye, kuri uyu munsi tukaba tugiye kubagezaho amateka y’icyamamare mu muziki ndetse no kumurikaimideri Kanye West.

Ubusanzwe amazina yiswe n’ababyeyi be ni Kanye Omari West, akaba yarabonye izuba tariki ya 8 Kamena 1977, akaba aherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 43.

Kanye West ni umwe mu bashabitsi binjiza amafanga menshi mu bijyanye n’ubucuruzi bw’imyambaro by’umwihariko mu nkweto.

Kanye Omari West wamamaye nka Kanye West yavukiye muri Atlanta ariko aza gukurira muri Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ise ubyara Kanye West akaba yitwa Dr. Donda C. (Williams) West naho nyina akaba yitwa Abyarwa na Ray West, Ise akaba yari umunyamakuru ufotora muri Atlanta naho nyina umubyara akaba yari umwarimu wigishaga ururimi rw’icyongereza.

Kanye West ntago yakuriye mu muryango ukize cyangwa se ukennye, ahubwo wari uringaniye akaba yarakuze atabana n’ababyeyi be bose bitewe n’uko batandukanye afite imyaka 3 yamavuko.

Kanye West akaba yarize ku ishuri rya Polaris High School, amaze kugera ku myaka 10 nibwo we na nyina bimukiye mu gihugu cy’Ubushinwa aho nyina yigishaga muri iniverisiti ya Nanjing ariko ntago bigeze baba muri icyo gihugu igihe kinini.

Impano yo kuririmba injyana ya HIP HOP yatangiye igiheKanye West yari umwana muto, akaba yaratangiye kwandika imivugo ndetse impano ye igenda izamuka nkuko nyina umubyara yabitangaje avuga ko byatangiye yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza, akaba aribwo yatangiye kujya arapa ndetse akaba yaranakundaga gushushanya.

Ubwo yari ageze mu mwaka 7 w’amashuri abanza Kanye West nibwo yatangiye kwandika indirimbo akajya azigurisha n’abandi bahanzi batandukanye.

Indirimbo ye ya mbere yayanditse afite imyaka 13, iyo ndirimbo akaba yarayise Green Eggs and Ham, gusa iyo ndirimbo ikaba itarabashije kujya hanze bitewe nuko nta mafaranga yo kwishyura Studio yari afite ndetse ubwo yasabaga nyina ko yayimwishyurira yarabyanze.

Ku myaka 15 nibwo Kanye West yatangiye kwiga gutunganya indirimbo ndetse no gucuranga ingoma abifashijwemo na Producer witwaga DJ No I.D, akaba yarigezeho kuba umujyanama we.

DJ No I.D wigishije Kanye West akaba n’umujyanama we

Mu  mwaka w’i 1997 nibwo Kanye West yagiye kwiga ubugeni mu ishuri rya American Academy of Art, ni nyuma yuko yari arangije kwiga amashuri yisumbuye. gusa naho ntago yahatinze bitewe nuko yahise ajya kwiga ku kindi kigo cyitwa Chicago State University aho yagiye kwigayo indimi abifatanyije na nyina umubyara.

Gusa nabwo aho ntabwo yahatinze kubera ko yabonye ishuri rimutwara umwanya ararireka burundu ahubwo yiyegurira umuziki nubwo kuva mu ishuri bitashimishije nyina umubyara washakaga ko umuhungu we yiga akarangiza akagira ubuzima bwiza.

Kanye West avuga ko abahanzi bicyitegererezo kuri bo harimo Michael Jackson, Tribe Called Quest, Madonna, Stevie Wonder, Phil Collins, George Michael ndetse na LL Cool J.

Kanye West akaba yarakoreye abahanzi batandukanye indirimbo barimo Jay-Z, Lil Kim. Eminem. Ludacris, Foxy Brown ndetse n’abandi batandukanye.

Kanye West uvuga ko yabanje gutekereza ko yakina Film z’ubusambanyi kugira ngo abe yabona amafaranga kubera ko yari yizeye ko yari no gukundwa bitewe nuko yiyizera muri icyo gikorwa.

Mu muziki Kanye West yabashije kwegukana ibihembo bya Grammy Award bigera kuri 7, birimo iyo mu mwaka wa 2004, 2005, 2008, 2009, 2011 ndetse na 2012.

Akaba yaranegukanye ibindi bihembo bibiri bya Best Rap Solo Performance mu mwaka wa 2005 ndetse na 2007

Mu mwaka wa 2007 nibwo Kanye West yaje kubura nyina umubyara akaba yarapfuye ubwo yari ari kwibagisha kugira ngo agire ubwiza ashaka bizwi nka plastique surgery aza no kumuririmbira indirimbo yise Hey Mama.

Kimwe nk’abandi bahanzi Kanye West yaje kugirana amakimbirane n’umuhanzikazi Tyalor Swift nyuma yuko uwo muhanzi ahawe igihembo ariko Kanye West ntibimushimishe maze ubwo uwo muhanzikazi yavugaga ijambo akimara guhambwa icyo gikombe Kanye West yaramuhagaritse akavuga ko atari we wari ugikwiriye.

Icyo gikorwa yakoze cyatumye abaturage bamurakarira bituma ava muri America yerekeza mu gihugu cy’Ubuyapani ndetse na Roma agiye kuhasura ndetse na Tylor Swift bagirana ibibazo kugeza ubungubu.

Kanye West na Tylor Swift

Kanye West akaba afite umugore ndetse n’abana 4 yabyaranye na Kim Kardashian ndetse ba nabana, gusa mbere akaba yarabanje gukundana n’abakobwa batandukanye.

Aho mu mwaka wa 2006 yakundanye n’umukobwa umurika imideri witwa Alexis Phifer baje gutandukana mu mwaka wa 2008, nyuma aza gukundana na Amber Rose nawe baza gutandukana aribwo yahise akundana na Kim Kardashian.

Umuryango wa Kanye West

Kugeza ubungubu Kanye West yinjiye muri Business z’amasengesho, aho yashinze idini yise Sunday Service akaba ariwe ukunda kuyobora ibikorwa byaryo ndetse na korari yaryo yitwa The Sample, ndetse rikaba rifite n’abayoboke benshi.

Kanye West winjiye mu bucuruzi bw’inkweto zo mu bwoko bwa YEEZY, aho muri uyu mwaka ariwe uza ku isonga mu bantu bakoreye amafaranga menshi ku Isi, aho bivugwa ko yinjije asaga miliyoni 170 $ z’amadorari y’America.

Umutungo we ukaba ubarirwa muri Miliyari 1.3 $ nkuko bigaragara ku rubuga rwa Forbes  gusa we akavuga ko ayo mafaranga ayarengeje, dore ko hari aho bivugwa ko afite miliyari 3.3 $.

Mu mwaka wa 2015 Kanye West yatangaje ko afite intego yo kwiyamamariza kuyobora igihugu Leta z’unze ubumwe z’America mu mwaka wa 2020 ariko nyuma abinyujije ku rukuta rwa Twitter yaje kubihindura avuga ko aziyamamaza mu mwaka wa 2024.

Kanye West avuga ko aramutse atorewe kuyobora America ikintu cya mbere abona kiri hasi yahindura ari ubuvuzi buri hasi, kugeza ubungubu akaba ari inshuti ya Perezida Donald Trump.

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano urebe Film Ibyumweru 2 y’umukobwa wasuye umusore maze bigahurirana n’ibyumweru bibiri by’akato ka Virus ya Corona, kurikira uko umusore yabyitwayemo

Kanda Hano urebe Film umupangayi

Matayo High School Season 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *