2020: Bamwe mu bagabye igitero ku ngabo z’u Rwanda bavuye i Burundi bamenyekanye. Inkuru irambuye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ahagana i saa sita n’iminota 20 z’ijoro (00h20 Min) nibwo mu karere ka Nyaruguru hagabwe igitero n’abantu bari baturutse mu gihugu cy’Uburundi bagera ku 100.

Abo bantu bagabye igitero mu murenge wa Ruheru mu ntera ingana n’ikirometero kimwe uvuye ku mbibi zihuza u Rwanda n’Uburundi (1km) gusa igisirikare cy’u Rwanda cyabashije guhagarika abo bagizi ba nabi basubira aho bari bavuye.

Nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) abagabye igitero bagera kuri bane nibo baguye muri icyo gitero, naho abagera kuri batatu bafatwa ari bazima.

Naho kuruhande rw’u Rwanda abasirikare bagera kuri batatu bakomeretse byoroheje, kugeza magingo aya Leta y’Uburundi ikaba ntacyo iratangaza kuri icyo gitero.

Gusa igisirikare cy’u Rwanda kikaba kizeza abanyarwanda ko hari ingamba zizafatwa ku babishinzwe, bari gukurikirana binyuze mu nzira za dipolomasi, hakazatangwa amakuru ya nyayo kuri ibyo bitero.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruheru hagabweho ibitero bavuga ko bamwe mu ba bagabyeho ibitero ari Abarundi bari basanzwe babazi, bamwe bakaba barigeze kuba abakarani muri uwo murenge abandi bari bararongoye abakobwa bo muri uwo murenge wa Ruheru.

Umusaza witwa Nzabirinda Viateur wangirijwe imyaka ye (Ingano) ubwo bazirwaniragamo ndetse inzu ye ikagerwaho n’ibisasu, aganira n’ikinyamakuru bwiza yagitangarije ko umwe mu bapfuye yari atuye mu Burundi ndetse ko bari banaturanye.

Nzabirinda akomeza avuga ko n’ubwo atibuka izina ry’uwapfuye, avuga ko yigeze gushaka umukobwa witwa Claudine w’umugabo witabye Imana witwa Hakiza wari utuye muri uwo murenge, gusa ngo akimara kumushaka yahise ajya mu gicengezi, aho yari atuye mu gihugu cy’Uburundi ahitwa ku Gihisi.

Nzabirinda Viateur uvuga ko umwe mu bapfuye yari amuzi

Undi muturage witwa Akimana Peruth yatangaje yabashije kumenya mo abaturage babiri, umwe witwa Desire ndetse na Segihungu bose batuye ku Gihisi.

Avuga ko ubwo abarundi bari bakiza mu Rwanda, abo bagabo bazanaga n’abandi Barundi baje kurangura ibirayi bakaza ari abakarani babo.

Meya w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Fancis yatangaje ko abagizi ba nabi baje bigabanyijemo ibice bibiri, igice kimwe cyari kije kwica abaturage, ikindi kije kuyobya uburari ku kigo cy’abasirikare b’u Rwanda.

Meya w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Fancis

Akomeza avuga ko igisirikare cy’u Rwanda cyaje kumenya ko hari abagizi ba nabi bifuza gutera umudugudu ntangarugero wa Yanza bakica abaturage, maze abasirikare baza kuwurinda, mu gihe abo bagizi ba nabi baje gutera basanga abasirikare biteguye babasha gufatamo batatu bari mu maboko ya RDF abandi bagera kuri bane barapfa.

Bimwe mu bikoresho byasizwe nabo bagizi ba nabi, harimo imbunda, amandazi, Radiyo y’itumanaho ndetse n’ibiryo byo mugakombe byanditseho ijambo ryo mu gifaransa “Force de Defense Nationale Du Burundi” Ingabo z’Uburundi.

Aho barwaniye hari huzuye amasasu

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano urebe Film Ibyumweru 2 y’umukobwa wasuye umusore maze bigahurirana n’ibyumweru bibiri by’akato ka Virus ya Corona, kurikira uko umusore yabyitwayemo

Kanda Hano urebe Film umupangayi

Matayo High School Season 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *