2020: Ivuguruye: Ikipe ya Rayon Sports ivuze ku igenda rya Bizimana Yanick muri APR FC. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Muri iki gitondo nibwo twabagejejeho nkuru yavugaga ko muri iki cyumweru aribwo hakwirakwiriye amakuru kumbuga nkoranyambaga zitandukanye yavugaga ko rutahizamu wa Rayon Sports Bizimana Yanick yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC.

Ayo makuru yavugaga ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 5/6/2020 aribwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumvikana n’ubwa APR FC ko umukinnyi Bizimana Yannick yerekeza mu ikipe ya APR FC, bikaba byaravugwaga ko ayo masezerano yabereye kuri Tennis Club aho yaguzwe amafaranga agera kuri miliyoni 22 z’amanyarwanda.

Gusa muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 8/6/2020 ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko ayo makuru atariyo ndetse ko Bizimana Yannick ari umukinnyi wa Rayon Sports kugeza mu mwaka 2020/2021, ivuga ko hagize ikipe imwifuza yakwegera ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Itangazo Rayon Sports ishyize kuri Twitter

Bizimana Yannick akaba amaze umwaka umwe muri Rayon Sports akaba yarayijemo avuye mu ikipe ya Muhanga mu mwaka w’imikino 2019/2020.

Gusa nubwo Rayon Sport itangaza ibyo byose, hari amajwi yasohotse yumvikana Bizimana Yannick ari kuganira na mugenzi we yitaga Tingiri ariko twaje kumenya ko yari Adolphe ukinira As Muhanga baganiraga, akaba yamuhamirizaga ko yamaze kugera muri APR FC gusa ku mushahara wavugwaga ko yahembwa ungana na miliyoni ebyiri Yanick yabihakanaga, avuga ko izo bazihemba ba Fils ndetse na Bosco ko we batazimuha.

bizimana Yanick yavugaga ko bitewe n’amafaranga agiye guhembwa muri APR FC agiye kuzajya arya Ifi akayirisha inkoko,

Yagavugaga ko yagiriwe neza kuba yavanwe mu ikipe ya Rayon Sports kubera ko yari kuzapfira muri Rayon Sports bitewe n’amezi yari amaze adahembwa,

Akaba yanagarutse ku kuba Rayon Spots yatangaje ko igiye kujya ikinisha abana, avuga ko bizatuma APR FC igiye gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda kugeza ku gikombe cy’imibu na malaria, yanavuze ko ikipe ya Rayon Sports izajya itsindwa urunganda rw’ibitego ndetse ko Rayon Sports izaba nkiya 4 umwaka utaha.

Ndetse ko Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate naramuka agumye mu Rwanda atazakira abakunzi ba Rayon Sports. kereka naramuka avuye mu Rwanda cyangwa akishinganisha kwa Perezida.

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano urebe Film Ibyumweru 2 y’umukobwa wasuye umusore maze bigahurirana n’ibyumweru bibiri by’akato ka Virus ya Corona, kurikira uko umusore yabyitwayemo

Kanda Hano urebe Film umupangayi

Matayo High School Season 2

One Comment on “2020: Ivuguruye: Ikipe ya Rayon Sports ivuze ku igenda rya Bizimana Yanick muri APR FC. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]”

  1. Rayon yabigize amahirwe yokubona yamafranga yoguhemba abakinnyi ikareka kkuriri umukuru wigihugu burimunsi ayomafranga nimenshi kbs , ariko mfitamatsiko muntangiriro za champion abacyinnyi ba Rayon abacyinnyi izatanga ntihazaburamo 7 Bo muntare pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *