2020: Burundi: Abaminisitiri 11 ba bagabo ndetse n’abagore 4 nibo bashyizwe muri Guverinoma nshya. Inkuru irambuye

Tariki ya 20/5/2020 nibwo mu gihugu gituranyi cy’Uburundi batangiye igikorwa cy’amatora yo gushaka uzasimbura Petero Nkurunziza wari ugiye kurangiza manda yatorewe kuva mu mwaka wa 2005.

Abakandinda barimo Agathon Rwasa ndetse na Gen. Evaliste Ndayishimiye nibo bari bahanganye muri ayo matora yaje kurangira Gen Evaliste Ndayishimiye ariwe utorewe kuyobora igihugu cy’Uburundi.

Tariki ya 18/6/2020 nibwo Perezida Evaliste Ndayishimiye yarahiriye kuyobora igihugu cy’Uburundi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko Nshinga ry’u Burundi.

Evaliste akaba yaravuze ko atazatezuka ku itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Burundi n’andi mategeko, ndetse akaba azaharanira ineza y’Abarundi mu kubahiriza ubumwe bw’Abarundi, amahoro ndetse n’ubutabera kuri bose.

Kuri iki cyumweru tariki ya 28/6/2020 nibwo Perezida Evaliste Ndayishimiye yashyizeho abagize Guverinoma nshya y’u Burundi nkuko iteka rya minisitiri w’intebe abigishijwemo inama na Visi-Perezida mu ngingo yaryo numero 100/088 ryo kuwa 28 kamena 2020 ribimwemerera.

Abaminisitiri batowe bagera abagera kuri 11 ni ab’igitsina Gabo) naho abagera kuri bane akaba ari igitsina Gore (4), ni mu gihe guverinoma yari isanzweho yari igizwe n’abaminisitiri 23.

kurikira urutonde rw’abaminisitiri batowe.

  • Madamu Marie Chantal Nijimbere: yagizwe Minisitiri w’itumanaho, ikoranabuhanga n’itangazamakuru.
  • Madamu Immelde Sabushimike: yagizwe Minisitiri w’ubufatanye bw’igihugu, imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu  ndetse n’uburinganire.
  • Amb. Ezekiyeli Nibigira: yagizwe Minisitiri w’ibikorwa by’umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba, urubyiruko, Siporo n’umuco.
  • Hon. Immaculée Ndabaneze: yagizwe Minisitiri w’ubucuruzi, ubwikorezo, inganda n’ubucyerarugendo.
  • Ir Abraham Uwizeye: Yagizwe Minisitiri w’ingufu na Mine.
  • Madame Domine Banyankombona: yagizwe Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo.
  • Bwana Deogratias Nsanganiyumwami: yagizwe Minisitiri w’ibikorwa remezo, n’imiturire rusange.
  • Dr. Deo Guide Rurema: yagizwe Minisitiri w’ibidukikije, ubuhinzi n’ubworozi.
  • Dr Thaddee Ndikumana: yagizwe Minisitiri w’ubuzima rusange no kurwanya Sida.
  • Dr Gaspard Banyankimbona: yagizwe Minisitiri w’uburezi n’ubushakashatsi.
  • Dr Domitien Ndihokubwayo: yagizwe Minisitiri w’imari, Ingengo y’imari n’igenamigambi mu iterambere ry’ubukungu.
  • Amb: Albert Shingiro: Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubufatanye mu iterambere.
  • Madamu Jeanine Nibizi: yagizwe Minisitiri w’ubutabera.
  • Ir Alain Tribert Mutabazi: Minisitiri w’ingabo z’igihugu n’ibikorwa by’abasirikare.
  • Gervais Ndirakobuca: yagizwe Minisitiri w’ubutabera bw’igihugu, iterambere ry’abaturage n’umutekano rusange.

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano urebe Film Ibyumweru 2 y’umukobwa wasuye umusore maze bigahurirana n’ibyumweru bibiri by’akato ka Virus ya Corona, kurikira uko umusore yabyitwayemo

Kanda Hano urebe Film umupangayi

Matayo High School Season 2

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *