2020: Bwa mbere mu Rwanda abaturage barenga 100 banduye Coronavirus umunsi umwe, ese harakurikiraho iki?

Icyorezo cya Coronavirus kuva cyagera mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu tariki ya 13 Werurwe 2020, hagiye hafatwa ingamba zitandukanye.

Muri izo ngamba zirimo izo gufunga ibikorwa bitandukanye bihuriza abantu hamwe birimo, ubucuruzi butandukanye budacuruza ibyo kurya, ingendo zose zaba izo ku butaka ndetse no my kirere nibindi bitandukanye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ryicyo cyorezo.

Gusa ukoiminsi yagiye itambuka niko hagendaga hafatwa izindi ngamba nshya, zigamije kuzahura ubukungu bw’igihugu, aribwo bimwe mu bikorwa bitandukanye byagiye bikomorerwa birimo ingendo, ubucuruzi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Gusa na none kuva bimwe muri ibyo bikorwa byarekurwa mu Rwanda hari uduce dutandukanye twagiye tugaragaramo iyo Virus cyane turimo akarere ka Rusizi ndetse na Rubavu biba ngombwa ko basubizwa muri gahunda ya Guma mu Rugo, nkugeza ubungubu bakaba bakiyirimo.

Ntago ari utwo turere gusa twagaragayemo icyo cyorezo dore ko na tumwe mu duce tugize umujyi wa Kigali twagiye tugaragaramo iyo Virus tukongera gushyirwa muri gahunga ya Guma mu Rugo.

Tariki ya 25/6/2020 nibwo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasohoye itangazo risubiza mu kato imwe mu midugudu yo mu muyi wa Kigali, hashingiye ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima maze zigasanga hari imidugudu imwe n’imwe yamaze kugeramo icyo cyorezo, kugeza ubu ikaba yaramaze gusubizwa mu kato mu gihe k’iminsi 15, iyo midugudu ni:

  • Kamabuye: Akagari ka Nyarurama, umurenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro.
  • Zuba: Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama. Akarere ka Kicukiro.
  • Nyenyeri: Akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro.
  • Rugano: Akagari ka Kanunga, Umurenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro.
  • Kadobogo: Akagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge.
  • Gisenga: Akagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29/6/2020 nibwo Minisiteri y’ubuzima yashyize itangazo hanze rigaragaza abaturage bamaze kwandura Virus ya Corona mu Rwanda, aho abaturage bashya banduye iyo Virus bazamutse ku gipimo kitigeze kibaho mu Rwanda umunsi umwe, dore ko abagera ku 101 aribo banduye iyo Virus umunsi umwe, hakaba nta numwe wigeze uyikira.

Abayanduye hakaba harimo abo mu karere ka Ngoma handuye abaturage 72 abanduye bakaba ari abo mu itsinda ry’abagororwa bahuye n’abanduriye i Rusumo, Kigali abanduye ni 22 banduye, Rusizi 3, Rubavu 2 naho Kirehe ni umuturage umwe (1)

Kugeza ubungubu abamaze kwandura icyo cyorezo mu Rwanda bamaze kuba 1001, mugihe abagera kuri 443 bamaze kugikira, naho abagera kuri 2 kikaba cyaramaze kubica, bivuze ko abagera kuri 556 aribo bakirwaye icyo cyorezo.

Turasabwa kubahiriza ingamba nkuko tubishishikarizwa n’inzego za Leta, kugira ngo turebe ko twahangana nicyo cyore, kugeza ubungubu kitaragira umuti cyangwa urukingo, ahubwo umuti uhari ubungubu ni ukwambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki neza ukoresheje isabune ndetse n’amazi meza cyangwa imiti yica mikorobe yabugenewe, ndetse no gusiga intera hagati yacu hirindwa ingendo zitari ngombwa.

Kanda Hano umenye uko wakura Password mu Computer yawe mu gihe wayibagiwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *