2020: Bwa mbere Perezida Paul Kagame avuze ku rupfu rwa Kizito Mihingo. Inkuru irambuye

Amezi atanu arashize umuhanzi Kizito Mihigo apfuye, ni nyuma y’uko tariki ya 17/2/2020 yapfiriye muri kasho yari afungiyemo i Remera yiyahuye nkuko byatangajwe na Police y’u Rwanda.

Kizito Mihigo ni umuhanzi wari ukunzwe n’abatari bacye kubera indirimbo yaririmbaga ziganjemo ubumwe n’ubwiyunge ndetse, indirimbo zo muri kiriziya Gaturika ndetse n’indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mu kwezi kwa kane 2014 nibwo Kizito Mihigo yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo Kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho (umukuru w’igihugu), gucura umugambi w’ubwicanyi, icyaha cy’ubwoshye bwo kugirira nabi Perezida wa Repubulika.

Gusa urukiko rukaba rwaramuhanaguyeho icyaha cyo gucura umugambi w’iterabwoba, maze tariki ya 28/2/2015 akatirwa igifungo cy’imyaka 10 muri gereza.

Naho tariki ya 14 Nzeri 2018 nibwo hateranye inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame maze yemeza ko imfungwa n’abagororwa bagera kuri 2140 barimo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bagomba kurekurwa, icyo gihe yaje kurekurwa asubira mubuzima busanzwe bw’ubuhanzi ndetse n’ibikorwa bitandukanye.

Tariki ya 12/2/2020 nibwo inzego z’umutekano zashyikirije Kizito Mihigo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB nyuma y’uko afatiwe mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka ajya mu gihugu cy’u Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda ndetse n’icyaha cya ruswa.

Nyuma y’iminsi itanu atawe muri yombi tariki ya 17/2/2020 nibwo Police y’u Rwanda yatangaje ko Kizito Mihigo yamaze kwitabimana aguye muri kasho yari afungiyemo i Remera yiyahuye akoresheje amashuka yaryamagaho.

Tariki ya 19/6/2020 ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro na Nocholas Norbrook ukorera ikinyamakuru cya The Africa Report ndetse na Francois Soudan ukorera Jeune Afrique, mu kiganiro cyabaye hifashishije ikoranabungaba kubera icyorezo cya Coronavirus cy’ugarije Isi.

Muri icyo kiganiro Perezida Paul Kagame yabajijwe icyo atekereza ku byavuzwe nyuma y’urupfu rwa Kizito Mihigo wapfuye yiyahuye ubwo yari afungiye muri kasho ya Polisi.

Perezida Paul Kagame yavuze ko yamenye Kizito Mihigo kubera impano yari afite yo kuririmba maze afata umwanzuro wo kumufasha icyo gihe, Kizito yishyuriwe amashuri mu Bufaransa ndetse no mu Bubiligi, nyuma agaruka mu Rwanda nabwo Leta ikomeza kumufasha kubyaza umusaruro impano ye, ariko ku mpamvu atazi agirana imikoranire n’abagizi ba nabi.

Kagame avuga Kizito yafashwe akaburanishwa agafungwa nyuma akaza kubabarirwa agafungurwa, ariko nyuma akongera gufatwa agerageza kwambuka umupaka ngo yinjire mu Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko bifite gihamya rero ko ari amakosa ye.

Perezida Paul Kagame yavuze ko umuntu uwo ariwe wese ugira uruhare mu kwangiza ubuzima bwe, ariwe uba wikururiye ibibazo, hatitawe ku kuba yaba ari umuhanzi cyangwa se undi uwariwe wese niyo yaba yarahawe igihembo cya Nobel cyo guharanira amahoro.

Kizito Mihigo akaba yarashyinguwe tariki ya 22/2/2020 mu irimbi rya Rusororo.

Kanda Hano umenye uko wakura Password mu Computer yawe mu gihe wayibagiwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *