2020: Bwa mbere Perezida Paul Kagame yavuze ku basore babiri barasiwe i Nyanza na Police, bivugwa ko hari harimo n’umwe w’umusirikare. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Tariki ya 24/3/2020 nibwo mu Rwanda hatangiye gucicikana inkuru y’abasore babiri barashwe na Police y’u Rwanda  bagahita bapfa, abo basore ni Emmanuel Nyandwi ndetse na Nyirimana Jean Claude.

Abo basore bakaba bararasiwe mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Nyagisozi, akagari ka Kabuga  mu mudugudu wa Nyamitobo,bakaba bararashwe ubwo bari batwaye moto bahekanye nyamara icyo gihe amabwiriza yari yarashyizweho yo kurwanya Coronavirus yavugaga ko nta kinyabiziga cyemewe kugenda mu muhanda, uretse ibitwaye ibiribwa ndetse n’ibindi bibyemerewe,

Icyo gihe moto yari yemerewe gutwara umuntu umwe nabwo ari uko igihe muri gahunda zemewe zirimo guhaha ndetse n’ibindi bitandukanye.

Icyo gihe abo basore baje kurenga ku mategeko maze bahekana kuri moto yari itwawe na Jean Claude Nyiramana baragenda aribwo baje guhagarikwa na Police ariko banga guhagarara gusa bageze imbere barahagarara, maze icyo gihe umupolisi yasabye umwe ibyangombwa yanga kubimuha maze baterana amagambo nibwo yaje gufata abapolisi babiri abakubita hasi baragundagurana, kugeza aho undi mu police arashe Jean Claude ahita y’itabimana.

Mugenzi wa Jean Claude we wari usigaye inyuma yashatse kuza kurwanirira mugenzi we wari urashwe maze nawe araraswa nkuko byatangajwe n’abaturage byabaye babireba

Icyo gihe hari amakuru yavugaga ko umwe muri abo basore barashwe yari umusirikare ariko akaba yari yaratorotse igisirikare

Icyo gihe umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza yatangaje ko iperereza rikiri gukorwa kugira ngo rikusanye ibyari biri kuvugwa byose bigashyirwa ku munzani maze ukuri kukajya hanze, ndetse ko nkuko itegeko ribiteganya iperereza rigomba gukorwa mu ibanga maze hagira uwo ibyaha bifata agashyikirizwa ubushinjacyaha.

Naho tariki ya 3/4/2020 nibwo abagize imiryango yabo barashwe bashyikirijwe impapuro n’ibitaro bya Nyanza zibasaba kugira uruhare mu ishyingurwa ryabo basore maze banga kuzisinya.

Aho amakuru yavaga mu baturage yavugaga ko abagize imiryango yabarashwe bavuga ko ababarashe aribo bagomba kubashyingura, ndetse hari ngo nundi muturage wagaragaje ko uwarashwe yari umusirikare bityo bagomba kumujyana kumushyingura mu irimbi rya gisirikare i Kanombe.

Gusa icyo gihe umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi Niwemwana Immaculle yavuze ko nk’ubuyobozi biteguye guha ubufasha abo baturage mu gushyingura ababo, avuga ko ikibazo ko ari uko batagaragaza icyo bakeneye ngo babibafashe, naho ibyo kuba umwe ngo wahoze ari umusirikare yaba yashyingurwa i Kanombe byo basanze bitashoboka

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na Financial Times binyuze mu gusubiza inyandiko yohererejwe, muri byinshi yatangaje tuza kugarukaho mu nkuru zacu ziri imbere.

Perezida Paul Kagame yakomoje no ku rupfu rwabo basore twavuze haruguru barasiwe i Nyanza, aho Perezida  yanyomoje amakuru yavugaga ko abo basore bishwe kubera kurenga ku mabwiriza yashyizweho yo kurwanya ikwirakwiza rya Coronavirus, ndetse ko iyo nsanganya y’iraswa ryabo baturage, ko ntaho ihuriye n’ingamba zashyizweho zo kurwanya Coronavirus ndetse ko iperereza rigikomeje ngo harebwe icyibyihishe inyuma.

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano urebe Film Ibyumweru 2 y’umukobwa wasuye umusore maze bigahurirana n’ibyumweru bibiri by’akato ka Virus ya Corona, kurikira uko umusore yabyitwayemo

Kanda Hano urebe Film nziza yitwa nge murukundo

Kanda Hano urebe Film umupangayi

Matayo High School Season 2

3 Comments on “2020: Bwa mbere Perezida Paul Kagame yavuze ku basore babiri barasiwe i Nyanza na Police, bivugwa ko hari harimo n’umwe w’umusirikare. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *