2020: Ese umuhanzi Jules Sentore yaba yamaze kuba umuyoboke w’Idini ya Islam koko?. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Idini ya Islam ni imwe mu madini afite abayoboke benshi ku Isi, aho abayoboke b’Idini ya Islam babarirwa muri miliyari imwe na miliyoni magana atanu (1.5 Billion) Islam ikaba ari Idini ya kabiri ku Isi nyuma y’igidini rya gikirisitu mukugira abayoboke benshi.

Nubwo mu Rwanda nta barura runaka ryigeze rikorwa ku mibare y’abasilamu baba mu Rwanda ariko ikizwi nuko bahari kandi benshi, ubusanzwe kugira ngo ube Umusilamu bisaba guhamya ko ntayindi Mana ikwiriye gusengwa byukuriuretse Imana imwe rukumbi ndetse ukemera ko Muhamad ari intumwa y’Imana, ukabyemera n’ururimi rwawe ndetse n’umutima wawe ubihamya.

Uko iminsi igenda ishira ni nako Islm igenda ibona abayoboke batandukanye, kuri iyi nshuro mu Rwanda haravugwa ko umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda witwa Jules Sentore ko nawe yaba yamaze kuba umuyoboke w’idini ya Islam

Bivuze ko ubwo abayoboke ba Islam bazaba bizihiza umunsi mukuru wa Id-El Fitri nawe yazaba umwe muribo bishimira uwo munsi.

Ibyo byaje nyuma yuko umwe mubamenyi b’Idini ya Islam witwa Sheikh Ashraf abinyujije kuri whatsapp yashyizeho amagambo aha ikaze uyu muhanzi ndetse anashimira umunyamakuru Lucky Nizeyimana ukorera RBA kuba yamuzanye muri Islam ndetse asaba ko yazana n’abandi bahanzi kugira ngo bumve uburyohe bwa Islam aho yagize ati:

Jules Sentore tuguhaye ikaze muri Islam… Big thanks to you Lucky n’abandi bahanzi ubazane tubagire abaislam bumve  uburyohe bwa Islam.

Amagambo Sheikh Ashraf yanditse kuri Status ya Whatsapp

Tukimara kubona ayo makuru twaganiriye na Jules Sentore kumurongo wa telefone kugira ngo agire icyo avuga kuri ayo makuru, maze Sentore adutangariza ko ibyo ntacyo yabivugaho kubera ko bitaraba ndetse ko ataranabiganiriza abandi gusa avuga ko bishoboka ko yaba umuslam bitewe nuko basenga Imana kandi nawe akaba ariyo asenga, Sentore yememeye ko yagiranye ikiganiro na Sheikh Ashraf ndetse na Lucky Nizeyimana kuri Instagram.

Twagerageje kuvugana na Sheikh Ashraf uherereye mu gihugu cya Arabia Saudite gusa nti byadukundira kubera ko ubutumwa twamwoherereje atigeze abubona.

Nibwo twahise tuvugana na Lucky Nizeyimana usanzwe ari inshuti ya Jules Sentore wavugwaga nkaho ariwe waba watumye Sentore aba umuslam, maze adutangariza ko ibyo kuba Sentore yabaye umuslam atabizi, gusa avuga ko ubwo yaganiraga nawe kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/5/2020 Sentore yamubwiye ko akunda Abaslam  aho yagize ati: “Ejo tuvugana yambwiye ko akunda Abaslam gusa ibyo kuba yabaye Umuslam ntabyo nzi.”

Lucky Nizeyimana ni umwe mubayoboke b’Idini ya Islam, aha akaba ari mu mwaka wa 2016 ubwo yari yitabiriye isengesho rya Ed El Fitri i Nyamirambo

Jules Sentore akaba ari umwe mubahanzi bakomeye mu Rwanda akaba yaritabiriye amarushanwa atandukanye arimo na Primus Guma Guma inshuro zirenze imwe ndetse n’andi marushanwa atandukanye.

Jules Sentore ubwo yarari muri Primus Guma Guma Season ya gatandatu

Sentore akaba yarihebeye injyana gakondo, ndetse akaba aherutse gushyira indirimbo nshya hanze ihimbaza Imana yitwa Urera yafatanyijemo na Yvan Ngenzi kanda HANO ubashe kuyireba

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano urebe Film Ibyumweru 2 y’umukobwa wasuye umusore maze bigahurirana n’ibyumweru bibiri by’akato ka Virus ya Corona, kurikira uko umusore yabyitwayemo

Kanda Hano urebe Film nziza yitwa nge murukundo

Kanda Hano urebe Film umupangayi

Matayo High School Season 2

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *