2020: Hashyizweho amabwiriza agenga ifungurwa ry’insengero. ndetse n’ibibujijwe. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Kuva icyorezo cya Virus ya Corona cyagera mu Rwanda tariki ya 13/3/2020, bimwe mu bikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi byahise bihagarara gukora, birimo n’insengero ndetse n’ibindi bitandukanye.

Gusa uko iminsi igenda ihita niko Leta y’u Rwanda igenda ishyiraho ingamba zo guhangana nicyo cyorezo ireba uko abaturage basubira mu buzima busanzwe.

Nyuma y’uko ibikorwa bitandukanye byongeye gukomorerwa birimo n’ingendo, kuri ubungubu igitahiwe ni ukurebera hamwe ukuntu hafungurwa insengero nk’uko abantu benshi bakomeje kubyifuza.

Kuri uyu wa kane tariki ya 2 Nyakanga 2020, nibwo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yashyize hanze amabwiriza agenda ifungurwa ry’insengero muri ibi bihe bya Coronavirus.

Hakurikijwe ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yabaye tariki ya 16/6/2020 ndetse hashingiwe ku myanzuro y’inama y’ahuje ubuyobozi bw’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda (RICA) yabereye kuri MINALOC tariki ya 5 Kamena 2020.

Hanashingiwe kandi ku nyandiko yateguwe n’abagize ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda (RICA) ikubiyemo imyiteguro ibanziriza ifungurwa ry’insengero.

Hanashingiwe ku ngamba zashyizweho n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Virus ya Corona, hashyizweho amabwiriza agomba kubahirizwa mu kwitegura ifungurwa ry’insengero n’imisigiti.

Muri ayo mabwiriza agomba kubahirizwa ni aya akurikira.

  • Ahasengerwa ni ahari hasanzwe habera amateraniro kandi hujuje ibisabwa b’amategeko y’u Rwanda.
  • Ahasengerwa hagomba kuzabanza kugenzurwa n’itsinda rishinzwe kwemeza ko hujuje ibisabwa mu kwirinda Coronavirus, rigizwe n’inzego zikorera mu murenge aho urusengero ruri n’abahagarariye itorero, Idini, Kiliziya kandi bikemezwa n’inzego z’akarere.
  • Buri rusengereo, Umusigiti rusabwa kugira itsinda ry’abakorerabushake babihugururiwe kugira ngo bafashe abasenga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
  • Umunsi ubanziriza guterana bwa mbere ubuyobozi bw’ahasengerwa hamwe n’itsinda ry’abakorerabushake babihuguriwe bahurira ku rusengero bakareba ko ibintu byose biri mu buryo, iminsi yose y’amateraniro bahagera mbere y’abandi.
  • Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki (Kandagira ukarabe-isabune n’amazi meza/ Handsanitizers)
  • Ahantu mu rusengero bicara hagashyirwa ikimenyetso ku mwanya uticarwaho kandi hakaba hari nibura metero imwe n’igice hagati y’umuntu n’undi.
  • Abasenga bose bambara udupukamunwa mu bihe by’amateraniro.
  • Buri rusengero rugabanya umubare w’abantu bayobora indirimbo hubahirizwa intera nini cyane nibura metero ebyiri kandi mu gihe cyo kuririmba bakambara agapukamunwa.
  • Abakorerabushake bandika imyirondoro y’abaje gusenga hagaragazwa aho bavuye, numero ya telefone ndetse naho batuye.
  • Gusukura inyubako zisengerwamo mbere na nyuma yo gusenga.
  • Iteraniro rimwe ntirigomba kurenza amasaha abiri.
  • Gutegura nibura isaha hagati y’amateraniro abera mu cyumba kimwe kugira ngo haboneke umwanya wo gusukura.
  • Gusubukura amateraniro amwe gusa ku munsi umuryango usengerwamo usengeraho yewe yemewe guhera saa 6:00 A.M na saa 6:00 P.M
  • Abana bafite imyaka heuru ya 12 kugeza kuri 18 y’ubukure bemerewe gusenga bari kumwe n’ababyeyi babo.
  • Gutanga amaturo: Abayoboke batanga amaturo hakoreshejwe ikoranabuhanga (MoMo, Money Transfer, Bank Transfer).
  • Igaburo ryera ryemewe gusa: Igihe ritanzwe hubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi kandi nta gukoranaho, kwiha igaburo (Self Service), cyangwa gukoresha ikiyiko.

Ibibujijwe

  • Gukoranaho, guhoberana cyangwa guhana ibiganganza birabujijwe.
  • Guhererekanya ibikoresho byo mu nsengero nk’indangururamajwi (Micro-Phone), ibitabo n’ibindi ntago byemewe.
  • Abana bonka n’abafite imyaka iri munsi y’icumi ntago bemerewe kuza mu materaniro.
  • Gutanga amaturo muri Cash ntibyemewe.
  • Gutanga igaburo ryera nk’uko byari bisanzwe bikorwa ntibyemewe.
  • Gusengera abantu babakoraho cyangwa babarambikaho ibiganza ntago byemewe.

Ikurikirana n’iyubahiriza ry’aya masezerano

  • Ihuriro ry’amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC), inzego z’umutekano, iz’ubuzima, inzego z’ibanze n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) zizakurikirana iyubahiza ry’aya mabwiriza.
  • Urusengero rutazubahiriza aya mabwiriza ruzafungwa

Kanda hano urebe uko wakora application muri IPRC

Kanda Hano umenye uko wakura Password mu Computer yawe mu gihe wayibagiwe

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano urebe Film Ibyumweru 2 y’umukobwa wasuye umusore maze bigahurirana n’ibyumweru bibiri by’akato ka Virus ya Corona, kurikira uko umusore yabyitwayemo

Kanda Hano urebe Film umupangayi

Matayo High School Season 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *