2020: Ibya Nsanzimfura Keddy biragenda gute?, Kiyovu iti APR turayirega, ese Keddy abivugaho iki?

Umukinnyi wahoze akinira ikipe ya Kiyovu Sports ariwe Nsanzimfura Keddy ariko akaba yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC, Kiyovu Sports ikaba itari gukozwa kuba yagiye muri APR FC.

Kuri iki cyumweru tariki ya 19/07/2020 nibwo ikipe ya APR FC yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka wa 2020/2021, muri abo bakinnyi hagaragayemo umukinnyi wahoze akinira Kiyovu Sports ariwe Nsanzimfura Keddy, byavugwaga ko yari agifite amasezerano y’imyaka 5 muri Kiyovu Sports.

Nyuma yo kwerekanwa kwa Keddy muri APR FC ntago ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwabyishimiye, kubera ko buvuga ko Keddy yasinye mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko bagiye kwiyambaza FERWAFA kugira ngo ibarenganure, nyamara APR FC ikavuga ko Keddy nta masezerano yari afitiye Kiyovu Sports.

Ntarindwa Theodore Visi Perezida wa Kiyovu Sports yatangaje ko ibyo APR FC yakoze byababaje kubera ko nta biganiro bigeze bagirana, Theodore akomeza avuga ko icyababaje cyane ari uko APR FC yabafashe nk’ikipe itabaho ndetse nk’ikipe itagira ubuyobozi, igatwara Keddy batavuganye kandi nyamara bari bamushyize mu bakinnyi bazifashisha mu mikino ya Pre-Season

Theodore akomeza asaba FERWAFA ko yakwihutira kubaha igisubizo kijyanye na Keddy kubera ko umwaka ushize ubwo baregaga As Kigali batinze kubasubiza, bakaza gusubizwa ari uko shampiyona irangiye.

Theodore yavuze ko amasezerano bafitanye na Keddy bayasinyanye n’umubyeyi we kubera ko Keddy yari akiri umwana.

Gusa Keddy ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru yavuze ko ubwo bamusinyishaga amasezerano bamufatiranye kubera ko yari umwana afite imyaka 17, ndetse ko yasinyiye ikipe ya APR FC kubera ko Buri mukinnyi wese hano mu Rwanda aba ashaka gukina mu makipe abiri akomeye ariyo APR FC cyangwa se Rayon Sports, avuga ko abaye umwe muri abo bakinnyi basinyiye imwe muri ayo makipe.

Ni mugihe umunyamabanga wa APR FC yatangaje ko intego APR FC ifite ari ugutwara ibikombe hano mu Rwanda ndetse bakaba bihaye intego yo kugera muri 1/8 mu mikino ya Caf Champions League bagiye kwitabira.

Kanda hano ubashe kwinkira muri Group yacu ya Whatsapp ujye ugezwaho amakuru muba mbere

Izindi Nkuru wasoma

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *