2020: Igisirikare cy’Uburundi kivuze ku makuru y’Igitero cyagabwe ku Rwanda giturutse mu Burundi. Inkuru irambuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27/6/2020 nibwo igisirikare cy’u Rwanda cyashyize hanze itangazo ryari rigenewe abanyamakuru.

Iryo tangazo ryavugaga ko ahagana ku isaa sita n’iminota 20 z’ijoro ryo kuwa 27/6/2020 bamwe mu bantu bataramenyekana bagera ku 100 bagabye igitero ku butaka bw’u Rwanda, mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ruheru, bakaba bagabye igitero ku ngabo z’u Rwanda ziri mu ntera ingana na kilometero imwe uvuye ku mbibi zihuza u Rwanda n’Uburundi.

Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko abateye baje gusubizwa inyuma n’ingabo z’u Rwanda bagasubira iyo bavuye berekeza mu birindiro by’ingabo z’Uburundi biherereye mu ntara ya Cibitoke, Komine ya Bukindanyana, ahitwa mu Gihisi.

Gusa bane muri abo barwanyi baje kugwa muri icyo gitero, abagera kuri batatu bafatwa mateka ndetse hakaba hari ibikoresho birimo ibiryo byo mudukombe byari byanditseho ko ari iby’igisirikare cy’Uburundi, ndetse hakaba hari imbunda na Radiyo za Gisirikare basize ubwo basubiraga i Burundi.

Bamwe mubaturage batuye mu murenge wa Ruheru baje kuvuga ko abateye bari basanzwe babazi ndetse ko bari basanzwe baza muri uwo murenge, bakaba barazaga mu gihe abarundi bari bakiza mu Rwanda baje kurangura ibirayi maze bamwe muri abo bateye bakaza ari abakarani babo baturage, abo baturage bavuze ko hari n’uwigeze gushaka umukobwa wo muri uwo murenge, nyuma akaza kujya mu nyeshyamba.

Kuri uyu mugoroba n’ibwo igisirikare cy’uburundi cyasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru, aho cyahakanaga ko cyaba cyagize uruhare muri icyo gitero cyagabwe ku Rwanda, kivuga ko ubutaka bw’Uburundi budashobora kuba ubwihisho bw’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi.

Colonel Biyereke Floribert umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi avuga ko ubutumwa bw’igisirikare cy’Uburundi ari uguharanira ko umutekano w’ibihugu bituranyi ucungwa neza ku mipaka ubihuza.

Ibyo bije nyuma y’uko igisirikare cy’u Rwanda kijeje abanyarwanda ko hari ingamba zizafatwa ku babishinzwe, ndetse ko bari no kubikurikirana binyuze mu nzira ya dipolomasi, hakazatangwa amakuru ya nyayo kuri ibyo bitero.

Itangazo ryatanzwe n’igisirikare cy’Uburundi

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano urebe Film Ibyumweru 2 y’umukobwa wasuye umusore maze bigahurirana n’ibyumweru bibiri by’akato ka Virus ya Corona, kurikira uko umusore yabyitwayemo

Kanda Hano urebe Film umupangayi

Matayo High School Season 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *