2020: Indirimbo Ibihumuriza ya Nziza Innocent ishobora gusiga iteje impagarara mu muzika wa Gosper mu Rwanda. Inkuru irambuye

Mu Rwanda kimwe no ku Isi yose muri rusange usanga umuziki ari ikintu gikunzwe kandi gikurikirwa n’abantu benshi batandukanye ahanini ariko bitewe n’ubuhanga bw’umuntu uririmba uwo muziki.

Mu Rwanda iyo bigeze ku muziki wo kuramya ndetse no guhimbaza Imana, abantu batandukanye ntibakunda guhuriza ku bushobozi ndetse n’ubuhanga bw’ahanzi baririmba izo ndirimbo, bitewe n’ubuhanga usanga abo bahanzi baba bafite butandukanye.

Muri abo bahanzi dusanzwe tuzi mu Rwanda harimo nka Adrien Misigaro, Gentil Misigaro, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire ndetse n’abandi batandukanye, gusa kuri iyi nshuro kuri urwo rutonde hakaba hiyongereyeho undi muhanzi ukizamuka witwa Nziza Innocent bitewe n’indirimbo amaze gushyira hanze yitwa Ibihumuza.

Nziza Innocent ni umuhanzi ubarizwa ku mugabe wa Amerika aho akorerayo ibikorwa bye bya Muzika, aho abarizwa muri Arizona, akaba yarakuriye mu itorero rya ADEPR ubwo yabaga mu Rwanda mu ntara y’ibirasirazuba (Mu Mutara) kugeza mu mwaka wa 2008 ubwo yavaga mu Rwanda akerekeza ku mugabane w’Amerika.

Kuri ubungubu Nziza Innocent amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri mu buryo bw’amajwi, imwe yise Ejo Hanjye yakoze mu kwezi kwa Gicurasi ikacyirwa neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya ndetse no guhimbaza.

Kuri ubungubu akaba yamaze gushyira hanze indi ndirimbo nshya yise Ibihumuriza nayo yakoze mu buryo bw’amajwi, ikaba ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu ko hari inkuru nziza, nkuko yabitangarije Ijabiro.com, akaba yadutangarije ko igitekerezo cyo kwandika iyo ndirimbo cyaje ubwo yari agiye mu kazi ke kaburi munsi, maze yumva umutima uramubwiye ngo “Begere umutima w’uwiteka kubera ko bafite byinshi bashaka, ariko nta handi bazabikura uretse kwicara bakaganira n’umwami, doreko agakiza kabegereye kuruta igihe bizeye.

Iyo ndirimbo ikaba imaze gutera impagarara ku bantu bakurikira umuziki wa Gosper bashaka kugereranya uwo muhanzi n’abandi bahanzi tuzi mu Rwanda basanzwe bakomeye kubera ubuhanga yagaragaje muri iyo ndirimbo ndetse n’ijwi ryiza afite ryakunzwe na benshi.

Gusa mu kiganiro twagiranye dukoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga (Video Conference), Nziza Innocent yadutangarije ko abari kumugereranya n’abandi bahanzi bakomeye barimo na Israel Mbonyi, ko baba bihuse kubera ko Mbonyi afite ibikorwa byinshi yakoze ndetse ko ari n’uhanga buri muntu wese yakwigiraho byinshi, aho yagize ati:

“Abari kungereranya na Mbonyi baba bihuse pe, Mbonyi ni umuhanzi w’umuhanga nkunda kandi uzi kwandika no kuririmba afite ibigwi yakoze Album nziza zitandukanye, rero abo bangereranya nawe baba bihuse kubera ko nkiri kuzamuka ahubwo mfite byinshi namwigiraho.”

Nziza Innocent umuhanzi ukomeje guteza impagarara mu muziki wa Gosper

Kanda Hano Urebe Indirimbo Ibihumuriza ya Nziza Innocent

Kanda hano urebe indirimbo Ejo hanjye ya Nziza Innocent

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *