2020: Insengero 9 nizo akarere ka Nyarugenge kamaze gutangaza ko zemerewe kongera gusengerwamo. urutonde. Inkuru irambuye

Kiriziya eshatu, umusigiti umwe, ADEPR imwe, urusengero rw’abadivantiste rumwe ndetse n’izindi ni zimwe mu nsengero zemerewe kongera gusengerwamo mu karere ka Nyarugenge, nyuma y’igihe kinini zidasengerwamo.

Tariki ya 15/07/2020 nibwo mu nama y’abaminisitiri yari iyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame yateranye maze ifata imyanzuro itandukanye irimo no gufungura insengero, nyuma y’igihe kinini zidakora kubera kwirinda ikwirikwiza ryicyorezo cya Coronavirus.

Iyo nama yanzuye ko uburenganzira bwo gufungura izo nsengero bugomba gutangwa n’ubuyobozi bw’inzego zibanze, mu gihe buzajya busanga hubahirijwe amabwiriza y’inzego z’ubuzima ajyanye no kwirinda Coronavirus maze bikemezwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Ni muri urwo rwego akarere ka Nyarugenge kamaze gushyira hanze urutonde rw’insengero zirindwi zemerewe kuba zakongera gukoreshwa, ariko hubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Izindi nsengero zitakomorewe bikaba biteganyijwe ko nazo zizafungurwa vuba, kubera ko igikorwa cy’ubugenzuzi kigikomeje, Akarere ka Nyarugenge gakomeza kibutsa ko abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere ko ntawemerewe kongera gutangira ibikorw atarahabwa uburenganzira n’ubuyobozi bw’Akarere.

Insengero zemerewe kongera gukora ni izi zikurikira:

  1. Kiliziya ya Saitn Michel
  2. Urusengero Saint Etienne/ Biryogo
  3. Umusigiti wa Al Madina (Mu Mujyi)
  4. ADEPR Muhima
  5. Urusengero rw’abadivantisite Muhima
  6. Kiriziya Charles Lwanga
  7. Seira Community Church
  8. ADEPR/Nyakabanda
  9. Kiriziya Saint Famille
Umusigiri Al Madina wo mu mujyi uri mu nsengero zafunguwe

Izindi Nkuru wasoma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *