2020: Itangazo rya kazi muri H.P.G rigenewe buri munyarwanda wese wifuza akazi. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Ikigo cya Health People Group kimenyerewe mu gutanga serivisi zitandukanye zirimo gufasha abantu kwivuza, kwiga, guhaha mu buryo buboroheye hakoreshejwe ikarita yitwa Medical Discount Card, aho iyo karita igufasha kuba wakwivuriza mu bitaro bitandukanye haba ibyo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Iyo karita kandi inagufasha kuba wagabanyirizwa ibiciro ku mafaranga y’ishuri kubigo bikorana na H.P.G, amasitasiyo ya Essance ndetse n’amahahiro asanzwe akorana na H.P.G aherereye hirya no hino mu gihugu dore ko H.P.G ikorera mu turere 30 tugize u Rwanda.

Kuri ubungubu mu rwego rwo kwagura ibikorwa bya H.P.G ndetse no kurushaho kwegereza abanyarwanda serivisi zayo, muri H.P.G hari gutangwa akazi ku myanya ikurikira:

  • Sales and Marketing
  • Unity Manager

Kuri buri murenge wose hakaba hakenewe aba Sales Manager babiri, naho kuri Unity Manager hakaba hakeneweho abakozi babiri kuri buri Karere.

Kuba wahatanira umwanya wa Sales Manager and Marketing Manager wa H.P.G bisaba kuba wararangije kwiga amashuri yisumbuye, ufite impamyabumenyi ya (A2) kuzamura.

Naho kuba Unity Manager wa H.P.G bisaba kuba ufite impamyabumenyi iri ku rwego rwa A1-A0 kuzamu ndetse ukaba warigeze gukoraho Marketing cyangwa se yarize Marketing.

Ibindi byangombwa bisabwa ku muntu ukeneye gukorera muri Health People Group (H.P.G) harimo

  • Fotokopi y’irangamuntu
  • Fotokopi y’impamyabumenyi (Diprome)
  • Ibaruwa isaba akazi yandikiwe umuyobozi wa H.P.G (Managing Director)

Kubera ko H.P.G ubuzima aribwo ishyira imbere, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 cy’ugarije Isi muri rusange byumwihariko u Rwanda ndetse na gahunda ya Leta y’u Rwanda ya Guma mu Rugo, impapuro zisaba akazi ushobora kuzohereza kuri Email: cgabanya@gmail.com cyangwa se ukaba wakwegera ishami rya H.P.G rikwegereye aho atuye.

Naho abaturage byakorohera kuba batugeraho, aho dusanzwe dukorera ku kicaro gikuru giherereye Sonatube mu mujyi wa Kigali akarere ka Kicukiro.

Itariki ntarengwa yo kuba wamaze gutanga ibyangombwa ni tariki ya 15 Gicurasi 2020.

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara nimero za telefone ngendanwa zikurikira.

Izindi nkuru zijyanye na H.P.G

Kanda Hano usobanukirwe imikorere ya H.P.G

Kanda Hano usobanukirwe H.P.G neza

Video zagusobanurira H.P.G neza naho wayisanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *