2020: Itariki Abaslam bazarangiriza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan yamenyekanye. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Mu rwego rwo kuzuza inkingi 5 zigize idini ya Islam, abayoboke bidini ya Islam aho baherereye hose ku Isi bategetswe gufunga ukwezi kwa 9 mu mezi ya Kislam ariko Ramadhan.

Ukwezi kwa Kislam kimwe nandi mezi asanzwe kugira iminsi 29 cyangwa 30, Abaslam bakaba bategetswe gusiba ukwezi kwa Ramadhan ndetse bemerewe gusiba ndetse no gusiburuka ari ukubera ko ukwezi kwabonetse haba hakoreshejwe ibyuma byabugenewe cyangwa se kwabashije kugaragara.

Ni muri urwo rwego tariki ya 24/4/2020 abayoboke b’idini ya Islam batangiye igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, bamwe bakaba bacyekaga ko bazasiburuka kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23/5/2020.

Gusa umuryango w’Abasilamu mu Rwanda RMC umaze gutangaza ko umunsi wo gusiburukiraho ari kuri iki cyumweru tariki ya 24/5/2020

Bitewe nibihe turimo bya Coronavirus ntago Abaslam bazahurira mu bice bitandukanye nkuko byari bisanzwe kugira ngo basengere hamwe isengesho Iddil-El Fitri, ahubwo barashishikarizwa kuzasengera mu ngo aho bazakurikira igikorwa cyo kuyobora isengesho kuri televisiyo y’u Rwanda guhera isaa moya za mugitondo kugeza isaa mbili z’amugitondo

Ndetse bikaba bibujijwe kuba Abaslam batumirana bagasangira nkuko bisanzwe bibaranga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano urebe Film Ibyumweru 2 y’umukobwa wasuye umusore maze bigahurirana n’ibyumweru bibiri by’akato ka Virus ya Corona, kurikira uko umusore yabyitwayemo

Kanda Hano urebe Film nziza yitwa nge murukundo

Kanda Hano urebe Film umupangayi

Matayo High School Season 2

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *