2020: Kimisagara: undi mugore ariyahuye ahita yitaba Imana menya impamvu. Inkuru irambuye

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 50 amaze kwiyambura ubuzima ahagana ku isaha ya saa cyenda z’amanywa mu mugezi wa Mpazi kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020.

Mu kagali ka Kabeza, umurenge wa Gitega, umudugudu wa Mpazi hagaragaye umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 50 muri ruhurura ya Mpazi aho bivugwa ko yaba yiyahuye agahita apfa.

ISbi byabaye ahagana ku isaha ya saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa kabiri tariki 28 Nyakanga 2020, abaturage baturiye uyu mugezi bakaba bavuga ko yari amaze iminsi ahaza azindutse agataha amasaha y’umugoroba.

Uwitwa Mukamana Jeannette uturiye aho byabereye yavuze ko yahamubonye kuva kuwa mbere. yagize ati: “Kuva kuwa mbere yaje hano. yahageraga mugitondo agataha bwije. uyu munsi nabwo yahageze mugitondo arahirirwa, bigeze mu ma saa tanu z’amanywa yaje mugipangu adusaba amazi yo kunywa turayamuha hanyuma bigeze nka saa cyenda twumva bavugije induru ngo asimbutse mu mazi.”

Mukamana Jeannette wasabwe amazi na nyakwigendera mbere y’uko apfa.

Amakuru twakomeje duhabwa n’abaturage baturiye iyi ruhurura babonye ibi biba, bahurizaga ku kuba uyu mugore yaramaze iminsi ahagendagenda ndetse bakaba banemeza ko yasimbutse mu rwego rwo kwiyahura.

Polisi na RIB bahageze ibi bimaze kuba ariko ubutabazi bwasanze yamaze gushiramo umwuka.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gitega Uzamukunda Nathalie yatangarije itangazamakuru ko babimenye yamaze gushiramo umwuka.

Yagize ati: “Abaturage badutabaje tuhageze dusanga yamaze gushiramo umwuka. twanagerageje gukurikirana ngo tumenye icyaba cyabimuteye ntitwabasha kukimenya kuko twanasanze atari uwa hano kuko abaturage bose nta n’umwe umuzi. Bishoboke ko yaje aturutse ahandi hantu kure akaza kwiyahurira hano.”

Uzamukunda Nathalie uyobora umurenge wa Gitega

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko mu rwego rwo kwirinda izi mpanuka hashyizweho abashinzwe umutekano mu rwego rwo gucunga umutekano wa hano ariko kubera ko bitoroshye kumenya aho umuntu ari bwiyahurire n’isaha ari bubikorere hari ubwo nyine impanuka nk’izi ziba ntibabashe kuzikumira.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, umurambo warutaragezwa kwa muganga mu rwego rw’isuzumwa ngo harebwe neza icyaba cyateye urupfu rw’uyu mugore.

Twihanganishije umuryango w’uyu mugore kandi turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

Kanda hano ubashe kwinjira muri Group yacu ya Whatsapp ujye ugezwaho amakuru muba mbere

Izindi Nkuru wasoma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *