2020: Kwizera Olivier yandikiye Gasogi United ayisaba miliyoni 99 z’amanyarwanda bitarenze amasaha 24. Inkuru irambuye.

Hashize iminsi itari micye havugwa amakuru y’umuzamu wa Gasogi United Kwizera Olivier, aho byavugwaga ko yaba yaramaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports kuba azayikinira umwaka w’imikino wa 2020/2021.

Gusa ayo makuru yaje kwamaganirwa kure n’umuyobozi wa Gasogi United uzwi ku mazina ya KNC, aho yanenze ikinyamakuru cyanditse iyo nkuru bwa mbere avuga ko ayo makuru atariyo.

Gusa ntago byateye kabiri Kwizera Olivier atangaza ko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ndetse ko amasezerano afitanye na Gasogi United yarangiye

Kuri uyu wa mbere tariki ya 1/7/2020 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze kumvikana na Kwizera Olivier ku masezerano angana n’umwaka umwe.

Ni ibintu byaje kuzamura umwuka mubi hagati y’abayobozi ba Rayon Sports ndetse na Gasogi kuburyo byageze naho baterana amagambo, uruhande rumwe rwita urundi ko ikipe imwe imeze nk’Igare urundi ruvuga ko indi kipe imeze nk’imodoka yagonze moteri ndetse idafite amapine.

KNC yaje gutangaza ko ikibazo cya Kwizera yacyumvishe mu bitangazamakuru ndetse ko na nyuma yaho na Kwizera yaje kubyivugira, gusa avuga ko byaje kumutangaza kubera ko Kwizera agifite amasezerano na Gasogi United.

KNC yavuze ko Kwizera afitanye amasezera y’imbanziriza mushinga ndetse ko yanahawe amafaranga angana na miliyoni imwe y’amanyarwanda. yakomeje avuga ko ubwo Kwizera yazaga muri Gasogi United yasinye amasezera y’amezi atandatu ayo masezerano yaje kurangira maze umutoza wa Gasogi Guy Bukasa ashakira kwizera ikipe ya Vita Club, gusa kubera ibibazo byajemo ntiyabasha kuyerekezamo.

Icyo gihe Kwizera yicaranye na KNC maze amubaza uko biri buze kugenda niba ari bwongere amasezerano muri Gasogi, maze avuga ko ntakibazo ndetse anasaba amafaranga ya avanse ndetse arayahabwa angana na miliyoni imwe, ariko bumvikana ko ayo mafaranga ari ayo kongera amasezerano na Gasogi United ndetse ko n’ibiganiro bagiranye Bihari mu buryo bw’amajwi.

KNC akomeza avuga ko Kwizera atagurishwa yakina atakina atagurishwa ndetse akavuga ko wenda hari abamushuka gusa amaherezo y’inzira ari mu nzu azagaruka muri Gasogi.

Kuri ubungubu Kwizera Olivier akaba yamaze kwandikira ubuyobozi bwa Gasogi United abusaba ko bugomba kumwishyura amafaranga angana na miliyoni 99,000.000 z’amanyarwa.

Muri iyo baruwa Kwizera Olivier yavugaga ko asaba amafaranga ni aya Recrutement nkuko babyumvikanye ko azishyurwa amafaranga angana na miliyoni 100,000,000 z’amanyarwanda kugira ngo azabashe gukinira Gasogi umwaka wa 2020/2021, avuga ko muri ayo mafaranga yahawemo angana na miliyoni imwe mu gihe cya Coronavirus , akaba asaba ko ahabwa andi angana na miliyoni 99 zasigaye kugira ngo abashe gukinira Gasogi United.

Kwizera Olivier akaba yahaye Gasogi United igihe kingana n’amasaha 24 kuba bamaze kumuha ayo maaranga, bitaba ibyo akishakira indi kipe akinira.

Ibaruwa Kwizera Olivier yandikiye Gasogi United

Kanda hano urebe uko wakora application muri IPRC

Kanda Hano umenye uko wakura Password mu Computer yawe mu gihe wayibagiwe

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano urebe Film Ibyumweru 2 y’umukobwa wasuye umusore maze bigahurirana n’ibyumweru bibiri by’akato ka Virus ya Corona, kurikira uko umusore yabyitwayemo

Kanda Hano urebe Film umupangayi

Matayo High School Season 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *