2020: Nyamasheke: umuturage wa mbere amaze guhitanwa na Coronavirus, imibare yabapfuye ikomeza kwiyongera. Inkuru irambuye

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18/07/2020 nibwo Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu Karere ka Nyamasheke hamaze gupfa umukecuru w’imyaka 88 yishwe na Coronavirus.

Ibyo byahise bituma imibare yabamaze kwicwa na Coronavirus igera ku bantu batanu (5) ni nyuma y’uko tariki ya 11/07/2020 aribwo Coronavirus yishe undi mugabo w’imyaka 78.

Tariki ya 30/05/2020 nibwo hamenyekanye umurwayi wa mbere wishwe na Coronavirus mu Rwanda, aho yari umugabo witwa Hassan akaba yari umushoferi watwaraga imodoka zambukiranya imipaka, bikaba byaravugwaga ko yaje mu Rwanda avuye mu gihugu cy’abaturanyi nyuma y’uko yari amaze kuremba, maze yagera mu Rwanda akaza kwitab’Imana nyuma yo kwangirika imyanya y’ubuhumekero.

Tariki ya 03/06/2020 nibwo undi muturage wari umupolisikazi witwa Mbabazi w’imyaka 21 wari mu butumwa bw’akazi mu mahanga waje kuzanwa mu Rwanda arwaye Coronavirus maze akaza kwitab’Imana ubwo yitabwagaho n’abaganga mu Rwanda, ariko akaba yaraje mu Rwanda arembye.

Tariki ya 01/07/2020 nibwo undi musirikare w’u Rwanda (RDF) w’imyaka 51 nawe wari mu butumwa mu mahanga nawe yishwe na Coronavirus, ariko bikaba byaravuzwe ko yari afite ubundi burwayi.

Mu Karere ka Nyamasheke hakaba hagaragaye abarwayi bashya bagera kuri 35, bari mu tugari turi mu kato, Rusizi hagaragara abaturage 9, Kigali hagaragara abaturage 7, naho Kirehe hagaragara abaturage 3, tukaba twihanganishije imiryango y’abamaze kubura ababo bazize icyo cyorezo cya Coronavirus, Imana ibashe kubakomeza.

Kanda hano ubashe kwinkira muri Group yacu ya Whatsapp ujye ugezwaho amakuru muba mbere

Izindi Nkuru wasoma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *