2020: Nyuma y’amasaha macye aburiwe irengero akekwaho kwicisha inyundo umugore we, RIB yamutaye muri yombi. Inkuru irambuye

Ku munsi w’ejo kucyumweru tariki ya 28/6/2020 nibwo twabagejejeho inkuru yavugaga ku rupfu rw’umugore witwa Murekatete.

2020: Remera: Umugabo akurikiranweho icyaha cyo kwica umugore we akoresheje inyundo. Inkuru irambuye

Amakuru yavugaga ko Murekatete wabanaga n’umugabo we witwa Habarugira Primian ndetse n’umwana wabo w’imyaka 4 witwa Hirwa Jave, yasanzwe mu nzu babagamo mu karere ka Gasabo, umurenge wa Remera, akagari ka Rukiri ya II, umudugudu wa Amahoro yapfuye, aho yapfiriye hari amaraso menshi ndetse n’inyundo.

Habarugira Primian niwe wacyekwaga kuba yaba yishe umugore we bitewe n’uko umwana wabo yasohotse mu nzu aho nyina yapfiriye afite ubwo ajya kubwira abaturanyi ko Se asohotse afite ubwoba agenda yihuta.

Abaturage bagiye kureba icyabaye basanga ni nyakwigendera wapfuye, kuva icyo gihe Habarugira yari atarongera kuboneka.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 29/6/2020 nibwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Habarugira rumukuye aho yari yihishe mu mudugudu w’amajyambere.

Abaturanyi bari baturanyi n’uwo muryango bavuga ko mbere y’uko nyakwigendera apfa, mu ijoro yapfiriyemo yari yaciye amarenga ko ashobora kuba ari bwicwe bitewe n’ibiganiro yagiranye na bamwe mu bacururiza muri uwo mu dugudu bari batuye mo.

Umwe muri abo baturage akaba n’umucuruzi wamukopaga ibyo kurya yatangaje ko nyakwigendera yagiye kubarisha amafaranga yari amurimo maze amukopa n’ibindi byo guteka iryo joro, gusa asiga abwiye uwo mucuruzi ko agiye kubiteka ariko atazi niba ariwe uri buze kubirya cyangwa se Papa Jave (umugabo we)

Undi mucuruzi witwa Nyiramafaranga Constantine yatangaje ko ubwo bari bari kumwe ku mugoroba yamubwiye ko aho yaba yaramwanditseho ideni yarimusibaho maze akahandika umuhungu we Hirwa Jave kubera ko ariwe uzaryishyura, gusa ntiyabasha kumenya icyo ashatse kuvuga.

Mu gihe kingana n’amezi atanu bari bamaze aho babaga nta bibazo byamakimbirane bari bazwiho, umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanwe kubitaro bya kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzumwa, mu gihe umugabo we yatawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza kuri urwo rupfu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *