2020: Nyuma yuko arwaye Coronavirus akavurwa Malaria, umukinnyi wakiniye Kiyovu Sports na Rayon Sports yishwe na Coronavirus. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Kuri ubungubu Virus ya Corona niyo ihangayikishije Isi aho imaze guhitana abaturage bagera ku 112,222 mu baturage bagera kuri miliyoni 1,810,846 barwaye icyo cyorezo gusa muri abo baturage abagera ku bihumbi 415,131 bamaze gukira icyo cyorezo.

Amakuru atugeraho muri aya masaha dukesha ikinyamakuru Funclub ni ay’urupfu rwumugabo witwa Yves Mbonabucya wakiniye ayo makipe abiri twavuze haruguru ariyo Rayon Sports ndetse na Kiyovu Sports, aho Mbonabucya yakiniye ikipe ya Kiyovu Sports mu mwaka wa 1997 kugeza 1998, akaba yarakiniye imyaka ibiri ikipe ya Kiyovu Sports, ubwo yatozwaga na Sogonya Hamiss uzwi ku mazina ya Cyishi, akaba yarakinaga nka myugariro.

Nyuma yaje kuva mu ikipe ya Kiyovu Sports yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports yatozwaga n’umukongomani wayubakiyemo amateka ariwe Raul Shungu, aho yaje kuyikinira umwaka umwe gusa, ni ukuvuga mu mwaka 1999, gusa ntago Mbonabucya yabashije gukomeza gukina umupira w’amaguru bitewe nuko yaje kugira ikibazo cy’imvune, maze bitewe nuko ubuvuzi butari buri ku rwego rwiza bimuviramo guhagarika umupira w’amaguru burundu.

Mbonabucya yaje kuva mu Rwanda maze yerekeza mu gihugu cy’Uburundi hamwe n’umugore we, gusa abavandimwe be bakaba babaga mu Rwanda.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri icyi cyumweru tariki ya 12/4/2020 aguye mu bitaro yari amazemo iminsi micye, nkuko amakuru aturuka muri icyo gihugu cy’uburundi abitangaza avugako Mbonabucya yaba yazize icyorezo cya Virus ya Corona ariko ubwo yari ari mu bitaro akaba yaravurwaga indwara ya Malaria.

Kugeza ubungubu inzego zishinzwe ubuzima mu gihugu cy’uburundi zikaba zitaragira icyo zitangaza ku bijyanye no kuba Mbonabucya yaba yahitanwe na Virus ya Corona cyangwa se kuba mu gihugu cy’uburundi haba hagaragaye umuntu wishwe na Coronavirus,

Kugeza ubungubu nkuko tubikesha ikinyamakuru worldometers kivuga ko nta muntu numwe wari wagaragara mu gihugu cy’uburundi waba wahitanwe na Virus ya Corona dore ko icyo kinyamakuru kivuga ko mu gihugu cy’uburundi abamaze kwandura icyo cyorezo bagera kuri 5 bose.

Yves Mbonabucya ubwo yakiniraga ikipe ya rayon Sports mu mwaka 1999
Yves Mbonabucya ubwo yarari mu bitaro
Yves Mbonabucya wa 4 uhereye kuruhande rw’iburyo ku bahagaze

12 Comments on “2020: Nyuma yuko arwaye Coronavirus akavurwa Malaria, umukinnyi wakiniye Kiyovu Sports na Rayon Sports yishwe na Coronavirus. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *