2020: Nyuma y’uko Bizimana Yannick yerekeje muri APR FC, Munyakazi Sadate agize icyo atangaza. Inkuru irambuye

Nyuma y’amasaha macye ikipe ya Rayon Sports itangaje ko Bizimana Yannick yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC, Perezida wa Rayon Sports Sadate Munyakazi atangaje ko nyuma yo kwemera ibyo bahawe na APR FC bemeye ko Bizimana Yannick agenda, kubera ko byari mu nyungu za Rayon Sports.

Munyakazi Sadate abinyujije kurukuta rwa Twitter yagize ati “Ndabizi abenshi barumva tutakoze neza, gusa nyuma yubwumvikane hagati y’Impande zombi ejo hashize twemeye offre twahawe kuko yari mu nyungu za Rayon Sports. Nshimiye Ubuyobozi bwa APR na Komite yaguye ya Rayon Sports. Hari ibyo twahawe ndetse nibyo tuzahabwa mu minsi iri imbere.”

Ibyo Sadate amaze gutangaza

Gusa nubwo Rayon Sports itangaza ko aribwo yafashe umwanzuro wo kurekura Bizimana Yannick, tariki ya 08/06/2020 nibwo hasohotse amajwi yumvikanyemo Bizimana Yannick aganira na mugenzi we, ahamya ko yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC, agaragaza ko inzara yendaga kumwicira muri Rayon Sports kubera kudahembwa, icyo gihe yavugaga ko bitewe n’amafaranga agiye kuzajya ahabwa muri APR FC azajya arisha inkoko Ifi.

Icyo gihe haciyeho iminota micye ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko ayo makuru atariyo ndetse ko Bizimana Yannick ari umukinnyi wa Rayon Sports kugeza mu mwaka 2020/2021, ivuga ko hagize ikipe imwifuza yakwegera ubuyobozi bwa Rayon Sports. ihakana ayo makuru ivuga ko ari ibihuha.

Ibyo ikipe ya Rayon Sports yatangaje

Kanda hano ubashe kwinkira muri Group yacu ya Whatsapp ujye ugezwaho amakuru muba mbere

Izindi Nkuru wasoma

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *