2020: Nyuma y’uko umunyarwanda atawe muri yombi azira gutwika Katedrali mu Bufaransa, yarekuwe. Inkuru irambuye

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18/07/2020 nibwo umunyarwanda w’impunzi mu ihugu cy’ubufaransa yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gutwika Katedrali iherereye mu burengerazuba bw’bufaransa i Nantes, gusa akaba yamaze kurekurwa.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 19/07/2020 nibwo uwo munyarwanda w’imyaka 39 wari usanzwe ari umukorerabushake kuri iyo Katedrali akaba ariwe wari ushinzwe gufunga iyo Katedrali ku munsi wabanjirije uwo yahiriyeho yaje kurekurwa, nkuko ubushinjacyaha bwa Nantes bwabitangaje, ndetse buvuga ko kubaza uwo mugabo ari ibintu bisanzwe hari hagamijwe kureba niba nta kidasanzwe cyangwa se uruhare yaba yabigizemo.

Gusa n’ubwo yarekuwe ntago iperereza ryahagaze kubera ko umwe mu bashinjacyaha witwa Pierres Sennes yatangaje ko bari gucyeka ko umuriro watwitse iyo Katedrali yaba ari imiriro itatu yacanywe ngo iyitwike, gusa hakaba hakiri gukorwa iperereza.

Inkongi y’umuriro yatwitse iyo Katedrali yibasiye igice kinini cy’imbere muri iyo Katedrali ndetse n’ibice byamadirishya, gusa abashinzwe kuzimya umuriro babashije gutabara barazimya.

Umunyamategeko w’uwo munyarwanda utavuzwe amazina witwa Quentin Chabert yatangaje ko nta kintu na kimwe gihari gihuza umukiriya we ndetse niriya nkongi y’umuriro, avuga ko iperereza rigomba gukora ariko hitawe ku burenganzira bwa buri wese cyane cyane umukiriya we.

Abakozi bo muri iyo Katedrali bavuga ko bitewe n’uko bari bazi uwo munyarwanda adashobora gukora icyo gikorwa kubera ko ari umugabo mwiza ukunda umurimo kandi ko iyo Katedrali yayikundaga cyane, ikindi ngo akaba ari umuntu wababariye mu Rwanda yavuyemo mu myaka myinshi ishize.

Ntago ari ubwa mbere inkongi y’umuriro yaba yibasiye Katedrali mu gihugu cy’ubufaransa kubera ko umwaka ushize nabwo umuriro wibasiye Katedrali ya Notre-Dame i Paris

cathedrale ya nantes yahiye yageze aho barayizimya

Kanda hano ubashe kwinkira muri Group yacu ya Whatsapp ujye ugezwaho amakuru muba mbere

Izindi Nkuru wasoma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *