2020: Ramadhan: Sobanukirwa amategeko arebana n’igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan ndetse n’ibisobanuro by’Igisibo. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Nkuko twabibasezeranyije muri icyi gihe cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhani, aho abavandimwe bacu baba Islam bari mu gisibo, tugenda tubategurira inyigisho zigiye zitandukanye zijyanye n’igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhani dufatanyije na bamwe mu bamenyi b’idini ya Islam batandukanye.

Kuri uyu munsi dufatanyije n’umumenyi w’idini ya Islam Sheikh Ally Kajura yabateguriye inyigisho zijyanye n’amategeko arebana n’igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan ndetse n’ibisobanuro by’igisibo.

Gusiba muri Islam bisobanuye kwifata ureka ibyo kurya, kunywa ukanareka imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze, ibyo ukabikora ugamije kwiyegereza Allah no kumugandukira ushaka ibihembo bye.

UMWANYA GUSIBA UKWEZI KWA RAMADHAN BIFITE MU IDINI: Gusiba ukwezi kwa Ramadhan ni itegeko ry’Imana kandi riremereye ndetse ni imwe mu nkingi eshanu zigize Islamu, ni yo mpamvu umuntu wabihakana ko atari itegeko abisobanukiwe ibyo bimuvana mu buyislamu kuko aba ahakanye ikintu kizwi mu idini.

ZIMWE MU MPAMVU ZATUMYE IGISIBO KIBA ITEGEKO:  Kuba ari itegeko ry’Imana abayislamu bagomba kubaha bakarishyira mu bikorwa. – Igisibo gihuza abakire n’abakene mu kumva uko inzara ibabaza, maze bigatuma abakire batekereza ku bakene bakanabafasha, kumenyereza umutima w’umuntu kwihangana no kwifata.

IBYIZA BY’IGISIBO CY’UKWEZI KWA RAMADHAN: Gusiba ukwezi kwa Ramadhan bifite ibyiza byinshi n’ibihembo bihambaye ku Mana nk’uko byashimangiwe n’imvugo nyinshi z’Intumwa y’Imana Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) muri izo ni uko iyo ukwezi kwa Ramadhan kwageraga Intumwa y’Imana yajyaga iha inkuru nziza abasangirangendo bayo kubera uko kwezi igira iti:

“Muziwe n’ukwezi kwa Ramadhan ukwezi kw’imigisha,Imana ikumanuramo impuhwe zayo ibabarira ibyaha ikanakira ubusabe,kandi Imana ireba uko murushanwa mu gukoramo ibyiza maze ikabaratira abamalayika bayo,ngaho nimwereke Imana ibyiza bibaturutseho, kandi mumenye ko umunyabyago ari uzimwa impuhwe z’Imana muri uku kwezi).

IGIHAGARARO CYO MU KWEZI KWA RAMADHAN (TARAWEHE): Swalat tarawehe ni kimwe mu mwihariko w’ibikorwa byiza bikorwa mu kwezi kwa Ramadhani gusa, kandi bikaba umugenzo ukomeye w’Intumwa y’Imana, bityo abayislamu bagomba kuyizirikana.

UMUBARE W’IRAKA ZA TARAWEHE: Iswala ya Tarawehe kimwe n’izindi swala z’ijoro nta mubare w’iraka ntarengwa zifite, ku gihe cy’abaswahaba b’Intumwa y’Imana bakoraga Tarawehe y’iraka 23 ubundi bagasali iraka 11 bashingiye ko Intumwa y’Imana itigeze igena umubare w’iraka ntarengwa mu Iswala ya Tarawehe, Ariko ibyiza kurushaho ni uko abantu basali iraka 11 cyangwa 13 kuko ariwo mugenzo w’Intumwa yakoraga mu bihe byinshi byayo, bikaba ari na byo byoroheye abasali bitabananiza cyane, ariko uwakongeraho cyangwa akagabanya nta kibazo nabyo biremewe ndetse nta n’ubwo ibyo bikwiye gutera impaka mu bayislamu.

Turasaba Allah akomeze aduhe imbaraga zo gukora ibikorwa byiza bitandukanye muri uku kwezi turimo kwa Ramadhan.

Sheikh Ally Kajura wadufashije gutegura iryo somo rirangiye [Ijabiro.com]
Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano urebe Film Ibyumweru 2 y’umukobwa wasuye umusore maze bigahurirana n’ibyumweru bibiri by’akato ka Virus ya Corona, kurikira uko umusore yabyitwayemo

Kanda Hano urebe Film nziza yitwa nge murukundo

Kanda Hano urebe Film umupangayi

Matayo High School Season 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *