2020: Rayon Sports yamaze gusinyisha undi mukinnyi ukomeye. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Rayon Sports ni imwe mu makipe akomeye hano mu Rwanda, ikaba iri muzifite abakunzi benshi, gusa ikaba yari imaze iminsi ifite ibibazo bikomeye byatumye bamwe mu bakinnyi bayo bayivamo.

Nyuma y’uko bimwe muri ibyo bibazo byagiye bicyemuka, kuri ubungubu igikurikiyeho ni ukubaka ikipe bagura abakinnyi batandukanye kugira ngo izabashe kwitwara neza mu myaka iri imbere, Rayon Sports ikaba yari iherutse gusinyisha umukinnyi ukomoka muri  Togo ariwe Alex Nyarko Harlley wakiniraga ikipe ya Georgoa Revolution Fc yo mu cyiciro cya kane 4 muri USA.

Kuri ubungubu Rayon Sports ikaba imaze gusinyisha umukinnyi w’imyaka 20 ukomoka mu gihugu cy’Uburundi witwa Nihoreho Arsene wakiniraga ikipe yo mugihugu cy’Uburundi yitwa Olympic Star, akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports.

Nihorere Arsene yabaye umukinnyi wa gatatu watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Burundi umwaka wa 2019/2020 aho yatsinzwe ibitego 17 arushwa ibitego bibiri n’uwagize ibitego byinshi ufite ibitego 19.

Arsene yatangaje ko Rayon Sports ari ikipe izwi muri aka karere dutuyemo, avuga ko intego afite ariyo kugirira ibihe byiza muri Rayon Sports nkuko bagenzi be bamubanjirije babikoze, yavuze ko ikipe ya Rayon Sports ari ikipe ifite abafana benshi kandi ko gukinira ikipe ifite abafana benshi biba byiza ku mukinnyi kubera ko bimufasha kwitwara neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *