2020: Rwamagana: Umusore w’imyaka 27 yishe umwana amuciye umutwe arangije amwotsamo Brochettes. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Amakuru aturuka mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Nyakariro ni ay’itabwa muri yombi ry’umusore w’imyaka 27 witwa Hakizimana Emmanuel Karenzi, akaba akurikiranweho icyaha cyo kwica ndetse no gushinyagurira umurambo w’umwana w’umuturanyi w’imyaka 10 yishe amuciye umutwe ndetse akanamwotsamo burushete nkuko byatangajwe nabaturage batuye muri uwo murenge.

Ntago haramenyekana icyaba cyateye Hakizimana Emmanuel Karenzi kuba yakwica uwo mwana w’umuturanyi akagera aho amwotsamo Burusheti ngo azirye, bamwe bakaba bibaza niba yabikoze kubera inzara cyangwa se yaba ari ikibazo yaba afite mu mutwe, ariko abaturage bakavuga ko ntaburwayi bwo mu mutwe yari asanzwe abana nabwo buzwi.

Ayo makuru yemejwe kandi n’umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru yagitangarije ko ayo makuru yayamenye ndetse ko Hakizimana yafashwe akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muyumbu, ndetse iperereza rikaba ryatangiye ku cyaha ashinjwa cy’ubwicanyi ndetse no gushinyagurira umurambo.

Ubwo yabazwaga niba koko Hakizimana yabaze uwo mwana akagera aho amwotsamo burushete, Marie Michelle Umuhoza yatangaje ko ibyo bizasobanuka mu iperereza.

Mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda kivuga ko uramutse wishe umuntu ndetse ukanamushinyagurira, iyo ubihamijwe n’urukiko uhanishwa igifungo cya burundu, bivuze ko Hakizimana naramuka ahamwe n’icyaha yahanishwa igihano cya burundu.

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano urebe Film Ibyumweru 2 y’umukobwa wasuye umusore maze bigahurirana n’ibyumweru bibiri by’akato ka Virus ya Corona, kurikira uko umusore yabyitwayemo

Kanda Hano urebe Film nziza yitwa nge murukundo

Kanda Hano urebe Film umupangayi

Matayo High School Season 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *