2020: Umuhanzi Yvan Buravan, Naomi Campbell, Mahombi, Cecile Kayirebwa, Fally Ipupa, Kassav, Ismail Lo bahuriye mu ndirimbo imwe. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25/5/2020 nibwo haza kwizihizwa umunsi ngaruka mwaka wahariwe umugabane w’Africa, ni muri urwo rwego hateguwemo igitaramo kizahuza ibyamamare mu muziki wa Africa.

Ariko bitewe ni cyorezo cya Virus ya Corona cyateye Isi, icyo gitaramo kikaba kitazitabirwa n’abakunzi bu muziki nkuko byari bisanzwe, ahubwo icyo gitaramo kikaba kizanyura ku rubuga rwa Wan.

Icyo gitaramo kikaba kizitabirwa n’ibyamamare bitandukanye byaba ibya hano ku mugabane w’Africa ndetse nibyo ku mugabane wo hanze ya Africa.

Icyo gitaramo kandi kikazaba kizamurikirwamo indirimbo irimo ibyamamare muri muzika ndetse na sinema ku Isi yitwa Together as One bisobanuye ngo Twese turi umwe.

Iyo ndirimbo ikazaba irimo ubutumwa bushishikariza abatuye Isi ko nta kintu cya kagombye kubatandukanya, naho amafaranga azava muri icyo gitaramo akaba azagoboka bamwe mu banyafurika bazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus

Iyo ndirimbo ikaba izahuriza hamwe abanyabigwi ndetse n’ibyamamare bitandukanye birimo n’abanyarwanda babiri aribo Cecile Kayirebwa ufatwa nku munyabigwi hano mu Rwanda, dore ko mu kwezi kwa Werurwe  2020 yari agiye guhabwa igihembo nk’umuhanzi w’ikirenga mu Rwanda gusa icyo gikorwa kiza kuburizwamo kubera icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze kugera mu Rwanda.

Naho Yvan Buravan akaba ariwe muhanzi rukumbi w’umunyarwanda wabashije kwegukana igikombe cya Prix Decouverte RFI.

Muri iyo ndirimbo ikaba irimo ibindi byamamare birimo Mahombi wamenyekanye mu ndirimbo yiswe Coconut Tree yafatanyijemo na Nicole Scherzinger ndetse n’izindi nyinshi akaba aba muri Leta z’unze ubumwe z’America, Fally Ipupa wamenyekanye mu ndirimbo yitwa Original akaba akomoka nawe muri RD Congo, Ismail Lo wamenyekanye mu ndirimbo yise Tajabone akaba akomoka muri Senegal, Itsinda rya Kassav riherutse mu Rwanda ryamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa Kole Sere rikaba rituruka mu birwa bya Carraibe.

Si abo gusa kubera ko muri iyo ndirimbo harimo n’ibindi byamamare birimo Dj Khadja Nina ukomoka mu Burundi, Maurice Kirya ukomoka muri Uganda, Afia Mala ukomoka muri Togo, Justin Vara ukomoka muri Madagascar ndetse na Afia Mala ukomoka muri Togo

Si abo gusa bazagaragara muri iyo ndirimbo dore ko izagaragaramo n’uwahoze ari Perezida wa Ghana Jerry Lawring ndetse n’icyamamare muri Film za Hollywood Naomi Campbell wakunzwe muri Film zitandukanye zirimo Black Panther ndetse ni zindi.

Abandi bahanzi bazaririmba muri icyo gitaramo harimo Diamond wo muri Tanzania, Burna Boy Nigeria, AKA South Afric, Yemi Alade Nigeria, Tiwa Savage Nigeria, Nasty C South Africa, Sauti Solo Kenya, StoneBwoy Ghana ndetse na bandi batandukanye, ndetse kikazaba kizayoborwa ni cyamamare muri Cinema Idris Elba.

Bikaba biteganyijwe ko muri iyo ndirimbo bazahamo icyubahiro abandi ba nyabigwi muri muzika batabarutse, bagiye bagaragaza kurwanya ivangura ku Isi barimo Bob Marley, Miriam Makeba, Manu Di Bango, ndetse na Mory Kante uherutse kw’itabimana akaba ari no mubatangije icyo gikorwa cyo gukora iyo ndirimbo.

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano urebe Film Ibyumweru 2 y’umukobwa wasuye umusore maze bigahurirana n’ibyumweru bibiri by’akato ka Virus ya Corona, kurikira uko umusore yabyitwayemo

Kanda Hano urebe Film nziza yitwa nge murukundo

Kanda Hano urebe Film umupangayi

Matayo High School Season 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *