2020: Umukobwa wa Trump ndetse n’umugore we batangaje amagambo akomeye kurupfu rwa, George Floyd wishwe na Police. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Mu gihe imyigaragambyo igikomeje mu bice bimwe na bimwe byo muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika, kubera urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe atsikamiwe ku ijosi na Police kugera ashizemo umwuka.

Bamwe mu byamamare byagiye bigaragaza ko byababajwe n’urwo rupfo ndetse hakenewe ubutabera kuri Floyd, bamwe mu byamamare byababajwe n’urwo rupfu harimo umuhanzi Kanye West wahisemo kwishyurira umukobwa wa nyakwigenda amashuri yose aziga, akaba yatanze miliyon 2 z’amadolari.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2/6/2020 nibwo umukobwa wa Perezida Donald Trump Tiffany Trump ndetse na Maman we umubyara wanahoze ari umugore wa Trump ariko batandukanye babinyujije ku rukuta rwa Instagram bagaragaje ko bifatanije n’aturage bababajwe n’urupfu rwa Floyd.

Tiffany Trump yakoresheje ifoto y’umukara maze ayiherekeza amagambo y’umugabo witwa Helen Keller agira ati: “Twenyine dushobora kugera kuri bicye cyane, ariko dushyize hamwe twagera kuri byinshi, ubutabera kuri George Floyd, uwakabiri w’umukara”

Nyuma yayo magambo yanditse ibitekerezo bigera ku 4,569 byatanzwe n’abamukurikira byari byiganjemo ku mwibasira no kumubwira nabi, gusa hakaba hari n’abamushimwe bagaragaza ko bifatanyije nawe.

Umwe mu bamukurikira yanditse amagambo agira ati “gukoresha amagambo ya Keller birakwiye, nkuko wowe n’umuryango wawe mukomeje kuba impumyi ndetse n’ibipfamatwi ku biri gukorwa.”

Abandi bagerageje kubwira uwo mukobwa kuba ibyo yanditse yabibwira se agahagarika ibikorwa bye bibi ndetse n’amagambo y’ivangura akomeje gukoresha muri perezidansi.

Amagambo Tiffany Trump yanditse kuri Instagram ye

Naho uwahoze ari umugore wa Trump Marla Maples nawe yokeresheje ifoto umukobwa we yakoresheje y’umukara maze yandikaho amagambo agira ti “Isi imwe, urukundu rumwe umwuka mwiza muri twebwe Nyagasani reka turuhuke twiyumvishe ibingibi, reka dufate uyu munsi twumve ububabare ndetse n’ubwoba byakorewe abavandimwe bacu twishyire hamwe duhuze ubumwe, ngewe nahisemo urukundo, amahoro kumva, nige no kwiga umutima ufunguye.”

Amagambo yishimiwe n’abantu barenga ibihumbi 109 bimukurikira kuri Instagram.

Amagambo umugore wa Trump yatangaje

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano urebe Film Ibyumweru 2 y’umukobwa wasuye umusore maze bigahurirana n’ibyumweru bibiri by’akato ka Virus ya Corona, kurikira uko umusore yabyitwayemo

Kanda Hano urebe Film nziza yitwa nge murukundo

Kanda Hano urebe Film umupangayi

Matayo High School Season 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *