2020: Undi mugabo w’imyaka 32 ahanutse ku nyubako ndende muri Kigali ahita apfa menya impamvu. Inkuru irambuye.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28/07/2020 ahagana isaa tanu n’igice z’amanywa nibwo umugano witwa  Uhawenayo Martin yahanutse kunyubako yo mu mujyi ahita yitab’Imana.

Uhawenayo Martin ubusanzwe wari usanzwe akora akazi ko gukora amasuku mu nyubako yitwa Ndaro Arcade 1, iherereye mu mujyi wa Kigali urenze gato ku isoko rya Nyarugenge werekeza kuri City Prazza, akaba yari amaze igihe kitagera ku kwezi akora ako kazi, yasabwe nabakoresha be kujya guhanagura ibirahure by’iyo nyubako igeretse gatatu, nibwo yakandagiye ku kirahure cyo mu mwoko bwa Purasitike maze kirameneka yikubita hasi kuri etaje ya mbere.

Bamwe mu baturage babonye Uhawenayo ahanuka kuri iyo nyubako batangarije Ijabiro.com ko ubwo Uhawenayo yahanukaga kuri iyo nyubako bahise bahamagara imbangukiragutabara ariko igatinda kuhagera, dore ko bavuga ko yahageze nka nyuma y’iminota 34, naho Police ikahagera nyuma y’isaha imwe, ndetse ko iyo imbangukiragutabara iba yahagereye igihe byari gushoboka ko wenda yari kubaho.

Nyuma abakozi b’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ndetse na Police babashije kuhagera umurambo wanyakwigedera ukaba wamaze umwanya munini utwikiriye ku marembo yiyo nyubako, gusa umurambo waje kujyanwa na Police ku bitaro kugira ngo ubashe kuba wasuzumwa

ikirahure Uhawenayo Martin yari ari guhanagura kikameneka

Nyakwigendera akaba asize umwana umwe w’imyaka ibiri ndetse n’umugore we, bikaba biyavugwaga ko yari amaze iminsi atandukanye n’umugore we.

RIB ndetse na Police babashije kugera ahabereye iyo mpanuka

Kanda hano ubashe kwinkira muri Group yacu ya Whatsapp ujye ugezwaho amakuru muba mbere

Izindi Nkuru wasoma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *