2020:Imico ishobora gutuma umugabo yanga umugore nuko umugore ya kwitwara.Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Muri ikigihe ingo nyishi bashakana bakundana uko bamarana igihe buri umwe akagenda abona ingeso zundi atishimiye bikabaviramo gutanduka dore zimwe mungeso zishobora gutuma umugabo yanga umugore bashakanye.

Ingeso 10 bishobora gutuma umugabo yanga umugore Kubera imwe mumyitwarire

1. Umugabo yanga umugore ubaca inyuma

Umugabo
aba ashaka ko umugore we aba uwe wenyine, badafite uwo bamusangiye mu
buryo ubwo ari bwose. Iyo rero umugabo atangiye kubona ibimenyetso
bimugaragariza ko umugore we ashobora kuba amuca inyuma atangira
kumwanga ndetse akumva atakimwishimira, yewe niyo yamukorera ibintu
byiza ntabikunda kuko aba azi ko hari n’abandi abikorera.

2. Umugabo yanga umugore unegurana

Umugabo yanga umugore ukunda kuvuga nabi bagenzi babo, cyane ab’igitsina gore.
Ibi abagabo babiterwa n’uko baba bumva bishobora kuzakurura amakimbirane
bakamera nk’abaharikanye. Ku bindi bijyanye n’iyi ngingo umugabo
ntakunda guhora yumva umugore anegura bagenzi be, avuga ku myenda
bambaye, ku nkweto, insokozo basokoza, amashakoshi batwara n’uburyo
babanye n’ibindi. Impamvu badakunda kumva amagambo nk’aya ni uko
ibyinshi muri ibi batajya babyitaho.

3. Umugabo yanga umugore w’umunyeshyari

Ishyari
riri mu kintu cya mbere gishobora gutuma urukundo ruhagarara cyangwa
umubano uhagarara hagati y’umugabo n’umugore. Igihe cyose umugabo
yabonye umugore we ari umunyeshyari ntashobora kumwihanganira kuko ahari
ishyari nta cyizere kiba kiharangwa ahubwo buri umwe ahora akeka kandi
yishisha undi, kuko burya ngo umunyeshyari ashobora kwica umuntu cyangwa
akamugirira nabi mu bundi buryo.

4.Umugabo yanga umugore utagaragaza imbamutima cyangwa amarangamutima ye
Umugabo ntibishimira na busa umugore utagaragaza ibyo atekereza cyangwa ibyo
yifuza.
Abagabo benshi batekereza ko abagore nk’aba bagorana mu gihe
bari kwitegura gukora imibonano mpuzabitsina.
Aha umugabo bimubera
urujijo kuko ataba azi icyo umugore we akunda niba akunda ko abanza
kumusoma cyangwa kumukorakora bityo bigatuma abikora atazi niba birimo
kumushimisha.
Bene iyi mico ituma umugabo atekereza ko umugore we
atamwizera.
Ikindi, bene uyu mugore ntaba ashaka ubwuzuzanye mu rugo
ahubwo aba yumva buri wese yaba nyamwigendaho.

5. Ntibakunda umugore uvugira mu migani

Abagabo
benshi ntibakunda umugore cyangwa umukobwa uvuga ibintu ashyiramo
imitego, ahubwo bikundira umugore ugira ibiganiro byoroshye bidatuma
afata umwanya munini wo gutekereza cyane cyangwa ngo bajye gutandukana
ubwonko bwananiwe.
Ikintu abagabo banga cyane ni igihe umugore aba
ashaka kubaza umugabo ikibazo yarangiza agashyiramo amacenga ku buryo
kuzafindura icyo amubwiye bimubera ihurizo.

6. Umugabo yangaumugore umubarira (Kubara) cyane

Iki
kintu ngo abagore benshi baragikunda aho usanga baba bashaka kurusha
abagabo uburenganzira ku mafaranga baba bakoreye cyangwa ku mitungo
yabo.
Aha ngo usanga bene aba bagore basobanuza abagabo babo uburyo
bakoresheje amafaranga bakoreye, ibyo bayakoresheje n’ayo basaguye ku
mufuka ndetse n’asigaye kuri konti. Ibi rero hari abagabo babyanga
urunuka bikaba byanaba intandaro yo gutandukana n’uwo mugore uteye utyo,
kuko aba yumva nta mahoro amuhaye.

7. Umugabo yanga umugore utari umwizerwa

Muri
rusange buri muntu wese akunda umuntu ugaragara nk’aho ari umwizerwa,
sosiyete abamo imwizera. Iyo rero umugore agaragara nk’utakwizerwa
cyangwa nta muntu n’umwe ujya upfa kwizera imyitwarire ye, umugabo na we
ntiyapfa kumwirukira. Ikindi ni uko akenshi abagabo baba bashaka umuntu
bisanzuraho rimwe na rimwe bakanamubitsa amabanga akomye kandi ibi
ntibishoboka igihe nta cyizere gihari.

8. Umugabo yanga umugore wiziringa mu mirimo/utinda mu tuntu duto duto

Abagabo beshi ntibakunda umugore utajya urangiza imirimo arimo kandi bigaragara ko
ari ibintu bitakagombye gutwara umwanya munini. Aha twatanga urugero
rw’abagore bajya mu isoko ntibarangize guhaha bakumva ahubwo bakora ku
kintu icyo ari cyo cyose; hari abatinda guhisha, yaba yatetse umugabo
akumva ari buze kurya inzoka yabihaze.
Ikindi ni uko abagabo banga
n’abagore batinda mu rwiyuhagiriro (douche) banaruvamo bagatinda
kurangiza kwitunganya. Mu miterere y’ umugabo, aba yumva ibintu byose
byakwihuta. Ubwo rero iyo utangiye kumwereka ko uzarira mu bintu ntimuba
mugikoranye.

9. Umugabo yanga umugore ugira amagambo menshi mu kanwa

Umugabo yanga umugore uvugavuga cyangwa ugira ivuzizivuzi: mu yandi
magambo, ntibakunda umugore ugira amagambo menshi kuko hari igihe avuga
ibintu bitari ngombwa cyangwa akavuga ibintu adashaka kumva.

10. Umugabo yanga umugore wishyira hejuru

Abagabo
banga umugore wishyira hejuru yaba imbere ye cyangwa imbere y’abandi.
Bene uyu mugore ahora yumva yaza mu b’imbere, akenshi aba yumva nta
wundi muntu wamuza imbere kabone n’iyo yaba ari umugabo we. Indi mpamvu
abagabo banga umugore nk’uyu ngo ni uko hari igihe aba yumva ari we
mukuru w’urugo, agahora yumva ari we uri hejuru, umugabo ari munsi ye
cyangwa amukurikira, akumva kandi ari we uzi ibintu byinshi kurusha
umugabo we, bigapfa cyane atangiye kwigira bamenya mu bijyanye
n’imibonano mpuzabitsina. Kuri iyi ngingo agashaka gushyira umugabo we
hasi.
Niba rero uri umugore ukaba wasanze hari bimwe muri ibi
bintu ujya ukora, tangira ubigenze gake cyangwa unabyihane burundu kuko
ushobora gusanga bikuvuriyemo gusenya. Ushobora kuba ubona ibyinshi muri
byo wabikoraga utabizi cyangwa ukaba utangiye kwibwira ko ari ko uteye,
oya! Ibyo si byiza na gato kuko ibyo bisa no kwihagararaho kandi burya
kwihagararaho mu bintu bibangamira uwo mwashakanye cyangwa inshuti yawe
si byiza na gato, tangira ugerageze guhinduka gahoro gahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *