2020: Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umukobwa agukunda. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Muri iyi minsi biragoye kuba umuntu yamenya ko mugenzi we amukunda byukuri, ahanini bitewe nuko kutizerana ndetse no gucana inyuma bimaze gufata indi ntera, byagera kubigitsina gore bikaba akarusho uretse ko n’abigitsina gabo nabo atari shyashya.

Uyu munsi Ijabiro.com twabateguriye ibimenyetso byakwereka ko umukobwa cyangwa umugore mukundana ko agukunda by’ukuri.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya popsugar.com kivuga ko gikurikije ibyo abagabo bakunze guhurizaho ku bimenyetso bagaragarizwa n’abakunzi babo, cyasanze umukobwa ukunda umugose cyangwa umugabo arangwa n’ibi bikurikira.

  • Ntagusaba ibyo udafite: ni gacye uzabona umukobwa ukundana n’umuhungu ngo areke kujya amusaba amafaranga yaburi kanya, rimwe na rimwe adacyenewe cyane, cyangwa se abona utanabifite, rimwe na rimwe iyo unabibuze cyangwa ukabimwima bibaviramo gutandukana, gusa umukobwa ugukunda byukuri yirinda kuba yagusaba ibintu ahubwo akajya akugira inama yuko bicye ufite wabibyaza ibindi.
  • Arakubaha akanakubahisha: Umukobwa ukunda umusore by’ukuri aramwubaha ndetse akanamwubahisha muri bagenzi be ndetse no muri rubanda, bitandukanye n’ibyateye ubungubu aho usanga umukobwa iyo atari kumwe n’umusore bakundana agenda amutaranga mu nshuti ze avuga intenge ze cyangwa amakosa ye.
  • Akugirana Inama: Mu buzima tubamo bwa buri munsi dukenera inama z’abantu batandukanye byagera ku nama zuwo mukundana bikaba akarusho, gusa muri iyi minsi usanga abakobwa badakunze kugira inama zubaka abo bakundana nabo, zirimo izijyanye no kwiteganyiriza kuburyo bazabana hari icyo bafite (Umutungo), ahubwo ugasanga abakobwa bashishikariza abasore bakundana kubasohokana ahantu hahenze ndetse no kubaha ibya mirenge.
  • Ntago agufuhira: Ni kenshi uzumva abantu bavuga ko umukobwa utagufuhira aba atagukunda, nyama uko ni ukwibeshya kubera ko umuntu ugukunda ntago agufuhira, bitewe nuko aba yiyizeye ko ari wowe akunda gusa, bitandukanye n’ibyateye ubungubu usanga umukobwa afuhira umusore, akamubuza amahoro ngo aganira n’abandi bakobwa, kandi ugasanga abo bakobwa nta bintu bikomeye baba baganira.

Igitangaje ni uko umukobwa ugukunda ashobora kukwemerera mugakora byose by’urukundo ariko agatinya ko mwahuza igitsina.

Ibi abagabo barabyanga ugasanga bavuga ko aba afite abandi aryamana nabo, nyama burya uwo mukobwa abikora atari ukukwanga cyangwa afite ahandi abikora, ahubwo ari ukugira ngo umubano wanyu ubashe kuramba ndetse unakomere, dore ko n’umunyarwanda yavuze ko agapfundikiye gatera amatsiko rero iyo muryamanye mutarabana ushobora kumuhaga bikakuviramo kureka kumushaka.

Rero aba yanga ko urukundo rwanyu rwakwicwa no gupfundura agaseke hakiri kare harimo nuko ushobora kumutera inda itateganyijwe, bikunda kuviramo abasore kwanga abana ndetse n’urukundo rugahita rucyendera.

Usibye ibimenyetso twabonye haruguru, wowe ubona ari bihe bimenyetso byerekana ko umukobwa akunda umuhungu? waduha igitekerezo ndetse n’inyunganizi yawe unyuze muri comments.

Mu gihe ushaka kudusangiza inkuru y’ubuzima bwawe cyangwa se ushaka kuduha amakuru asanzwe watwandikira ndetse ukanaduhamagara kuri +250788214607. (Whatsapp)