Breaking news: DJ Miller yitabye Imana ,menya impamvu

 

Dj miller ni umwe mu bahanga kabuhariwe mukuvanga imiziki hano mu Rwanda .Mu masaha make ashyize ahagana mu  masaha ya saa sita n igice nibwo hakwirakwiye amakuru avuga ko uyu mu DJ yitabye imana bitunguranye.

Nkuko birimo bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ,  amakuru avuga ko uyu mugabo Karuranga Virgil wamenyekanye nka  Dj  Miller yitabye Imana azize stroke ,ubwoko bw ‘ indwara itera guturika kw’imitsi y’ubwonko aho yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Dj miller ubu asize umugore ndetse n’ umwana umwe wari unakiri muto cyane dore ko we n ‘umugore we bari bashyingiranwe vuba. apfuye afite imyaka  29 akaba yaratangiye umwuga muri 2012 atangirira mu itsinda ry’aba dj ryitwa Dream Team DJs

umwe mu ba DJ babanaga nawe  witwa DJ Toxxyk  uyu babanaga muri Dream Team DJs yatangaje   ko uyu mugenzi wabo yari amaze iminsi arwaye ati”Nibyo yitabye Imana ubu mukanya gato gashize, yari amaze iminsi ari kwa muganga.”

Benshi mu byamare bihutiye gufata mu mugongo umuryango wa Dj miller arinako bashira amafoto ye kumbuga nkoranyambaga   aherekejwe n’amagambo y’akababaro.

Abakunzi ba muzika mu Rwanda ntibazibagirwa uyu mugabo kubera uruhare yagize mu kuzamura umuziki nyarwanda ndetse n’ ukuntu yari inshuti y’abahanzi .dore ko yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye harimo  Social Mula, bakoranye indirimbo yitwa stamina ,Urban Boys,Peace Jolis bakoranye indirimbo bise Belle ndetse n’abandi.

Tariki ya 28 kamena nibwo dj miller na NIGIHOZO  Hope bakoze ubukwe ,umuhango wabereye i kanyinya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *