COVID -19: Mu Rwanda umubare w’abakize urakomeza kuzamuka, ese ibi biratanga ikizere?

Icyorezo cya coronavirus kuva cyakwaduka kuva mu mpera z’umwakaka ushyize kirakomeza gukwira hose ,aho kigereye mu Rwanda kimaze gufata abantu 138 naho abandi 60 bo bamaze gukira ntanumwe iki cyorezo kirahitana mu Rwanda .

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda uyumunsi tariki ya 16 Mata yatangaje ko habonetse abandi barwayi 2 bashya ,aba ngo babonetse mu bipimo 664 byafashwe.

Iyi minisiteri kandi ivuga ko abantu 6 aribo bakize mu masaha 24 ashize  bikaba byatumye imibare yose y’abakize igera kuri 60.

Abagaragaweho iki cyorezo bose hamwe mu Rwanda ni 138 ,naho  kuba 60 barakize ibi bisobanuye ko abandi 78 aribo bagifite ubu burwayi mu Rwanda .

Kuba umubare w’abakira ukomeza kuzamuka biratanga ikizere ko icyorezo gishobora kurangira ,ibi bikaba ariko mu gihe abantu bakurikije amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo harimo no kuguma murugo

Gahunda ya guma murugo mu Rwanda imaze kumenyerwa.Leta yashyizeho igihe kingana n’iminsi 14 vuba iraza kurangira tariki ya 19 uku kwezi mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya coronavirusi abantu baguma murugo.