KENYA: Abantu 50 bakekwaho  kuba baranduye coronavirus batorotse akato,imibare y’abanduye ikomeje kuzamuka

Coronavirus ikomeze kubangamira ibikorwa hafi ya byose hano ku isi.irakomeza gukwira hose nubwo ingamba zafashwe zikomeje gukazwa hirya no hino. Mu gihugu cya Kenya yaba umubare wa abanduye yewe n’abapfuye kubera covid 19 urakomeza kuzamuka ndetse ku muvuduko ukabije.

Nubwo bitoroshye kubona abanduye iki cyorezo muri iki gihugu, ariko abakekwaho kuba baranduye cyangwa bafite ibiimenyetso by’iyi ndwara bashyirwa mu kato baka ahantu hihariye kugira ngo badakomeza gukwirakwiza iki cyorezo.

Gusa abaturage ntibabyumva ndetse usanga no gukurikiza amabwiriza yashyizweho na leta batabyitabira. Kwambara udupfukamunwa ,kubahiriza gusiga intera ya metero ndetse n’indi ngamba usanga zitubahirizwa nkuko bikwiye ,ibintu bituma umubare wiyongera muri iki gihugu.

Uyumunsi tariki ya 22 Mata  2020 leta ya Kenya yiriwe ihiga bukware abantu 50 bivugwa ko batorotse akato bari bashyizwemo. Amakuru atangazwa n’igiporisi cya Kenya avuga ko aba baturage batorotse mu ijoro ryo kuwa 21 mata 2020`

Aba batorotse ni abari bacumbikiwe  mu kigo cya Kenya medical training college mu mujyi wa Nairobi ,ikigo cyakoreshwaga mu gucumbikira bantu banduye coronavirus ndetse n’abandi bafite ibimenyetso bya COVID 19.

Bikekwako abo bantu 50 bacitse mu masaha y’umugoroba ubwo barimo bafata amafunguro ya nijoro ndetse ngo kandi  hagwaga imvura nyinshi .aba bantu ngo bitwikiriye iyo mvura maze basimbuka uruzitiro baratoroka.

Muri aba batorotse akato harimo abari bategereje ibisubizo ku bipimo byafashwe kugira ngo barebe ko baba bafite coronavirus ,abandi ni abari barashyizwemo  bakekwaho iyi ndwara hategerejwe ko bagaragaza kimwe mu bimenyetso bya COVID 19.

Muri iki gihugu gifite abanduye bangana na 303 ,abantu 92 bamaze gufatwa bashyirwa mu kato bazira kuba bararenze kumategeko yo gusiga intera ya metero hagati yabo mugihe bagenda mu mihanda .

Mu bantu 303 banduye muri Kenya abantu 14 nibo bamaze gupfa mu gihe abakize ari 74.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *