Rusizi : Abahinzi baratakambira Leta basaba kubonerwa isoko ry’umusaruro w’imbuto uri kubapfana kubera ibi bihe bya COVID-19

Ingaruka z’icyorezo cya covid 19 ziragaragara mu mpande zose z’ubuzima ,imirimo myinshi yarahagaze urujya n’uruza narwo rurahagarara . ibi byagize ingaruka no kubahinzi dore ko hari ibicuruzwa bimwe na bimwe byazamuye ibiciro ibindi nabyo ibiciro bikamanuka ku buryo bugaragara cyane cyane ibyangirika vuba nk’imboga ndetse n’imbuto.

Bamwe mu bahinzi b’imbuto z’amacunga bo mu karere ka Rusizi bakorera ubuhinzi bwabo mu kibaya cya Bugarama, bavuga ko ibi bihe bidasanzwe byatewe na coronavirus byabagizeho ingaruka zikomeye aho kuri ubu batakibona ababagurira umusaruro wabo.

Ubusanzwe aba bahinzi ngo  barangurirwaga n’abacuruzi baturutse hirya no hino mu gihugu, cyane cyane umusaruro mwinshi wacururizwaga I rubavu n’I Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya  Kongo, none ubu ngo nabo babonye bake baraza bakabagurira bahenzwe.

Aba bahinzi babwiye RBA ko  mu bihe bisanzwe agatebo kaguraga amafaranga ari hagati ya 5000 na 6000 ariko ubu bari kukagura hagati ya 500 na 1000 .Aha niho bahera basaba ubuyobozi kubafasha bakabonerwa isoko ry’ umusaruro wabo.

Kuba ingendo zimwe na zimwe zarahagaze ibi byatumye ibicuruzwa bimwe na bimwe ibiciro bimananuka ahanini bitewe nuko abakiriya babyo ari bake,

Urundi rugero ni mu karere ka Rusizi n’ubundi aho  abarobyi bavuga ko abakiriya babonaga bagura isambaza babaye bacye ndetse  bikaba byaratumye igiciro cy’ isambaza kigabanuka ku buryo bugaragara. ikiro cy’isambaza cyaguraga hagati y’amafaranga  2000 na 3000 ariko ubu ngo kigeze hagati ya 1000 na 1700 .

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano urebe Film Ibyumweru 2 y’umukobwa wasuye umusore maze bigahurirana n’ibyumweru bibiri by’akato ka Virus ya Corona, kurikira uko umusore yabyitwayemo

Kanda Hano urebe Film nziza yitwa nge murukundo

Kanda Hano urebe Film umupangayi

Matayo High School Season 2

Kanda Hano urebe Film nziza cyane yitwa Muzehe Kevin