Rusizi: Police yarashe umuturage ahita apfa, menya impamvu. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Muri iyi minsi u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange bihanganye n’icyorezo cya Virus ya Corona cyugarije Isi, u Rwanda nk’igihugu cyamaze kugeramo icyo cyorezo, Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba zitandukanye mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwiza ry’icyo cyorezo aho bimwe mu bikorwa bitandukanye byahagaze ndetse n’imirimo abaturage bakoraga irahagarikwa bategekwa kuguma mu rugo.

Bamwe mu baturage wabonaga ko basanzwe batunzwe nuko bakoze ndetse nabatishoboye Leta igenda ibagenera amafunguro yo kubatunga muri iyi minsi.

Gusa bamwe muri abo baturage bari basanzwe bafite akaboko karekare basa nkababonye urwitwazo maze batangira ibikorwa byabo bibi byo kwiba utwabandi, gusa inzego z’umutekano zibasha gutesha bamwe muri bo.

Amakuru ari kuvugwa mu karere ka Rusizi ni ay’umugabo witwa Niyonzima Jean Damascene uri mu kigero k’imyaka 28 warashwe na Police y’u Rwanda agahita y’itabimana.

Ni nyuma yuko Niyonzima yari avuye kwiba bimwe mu bikoresho byo mu nzu yabandi akaza gufatwa na Police maze nyuma agashaka kuyirwanya aza kurashwa ahita arashwa ahasiga ubuzima.

Nyakwigendera Niyonzima asize umwana umwe n’umugore nubwo babanaga muburyo butemewe n’amategeko, akaba yararashwe ahagana saa munani z’ijoro zo mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 18/4/2020 akaba yarasiwe mu mujyi wa Kamembe aho bakunze kwita kurya kane akaba yari afite Televisiyo yo mu bwoko bwa Flat Screan, Ferabeto ebyiri, amatindu abiri ndetse n’inyundo, gusa nyakwigendera akaba yari afite ibikomere mu mutwe ku gice kigana inyuma.

Umwe mubaturage babashije kugera aho Niyonzima yarasiwe akaba ari n’umunyerondo, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru bwiza dukesha iyi nkuru yagitangarije ko bageze aho yarasiwe mu masaha ya saa munani z’ijoro basanga imodoka ebyiri za Police ndetse n’abapolisi 8 bamukikije, yakomeje agira ati:

“Twarimo tuzenguruka akagari ka Mashashi tugeze mu mudugudu wa Nyakayonga nko muri metero nka 50 uvuye mu muhanda munini wa kaburimbo aho bakunze kwita kurya kane i saa munani z’igicuku, dusanga imodoka 2 za police ndetse n’abapolisi bagera ku munani.

Umurambo wa Niyonzima  uri mu kigero cy’imyaka 28 uryamye iruhande rwabo ba Police, kuruhande rwawo hari ibyo bikoresho birimo Televisio ya Flat Screan, amatindu abiri, amatiyo abiri ndetse n’inyundo hashize akanya uwo murambo bawushyira mu modoka bawujyana ,ku bitaro bya Gihundwe”

Uwo munyerondo yakomeje abwira icyo kinyamakuru ko batamenye aho uwo mugabo yari yibye ibyo bikoresho, ndetse ko muri uwo mujyi ubujura bugenda bugaragara cyane cyane mu ma masaha ya nijoro ndetse ko abo bajura uramutse ushatse kubaka ibyo bibye banakwica kubera ko baba bafite ubukana.

Ayo makuru yemejwe n’umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu ntara y’iburengerazuba CIP Karekezi Bonaventure aho yavuze ko uwo mujura yari avuye kwiba maze ahagarikwa na Polisi, nyuma aza gushaka gukubita umupolisi Ferabeto yo mu mutwe mugenzi we aramurasa ahita apfa.

Aho yagize ati “Nibyo koko mu ijoro ryakeye rishyira iryo kuri iki cyumweru ahagana muma saa saba z’ijoro, abapolisi bari bari mu kazi bafashe umujura wari uvuye kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga anafite inyundo na ferabeto, maze abapolisi bamuhagaritse abangura ferabeto agiye kuyikubita umupolisi mu mutwe mugenzi we ahita amurasa agwa aho.”

CIP Karekezi yakomeje asaba abaturage kureka kwishora mu byaha byahatona hato birimo n’ubujura, kubera ko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse no kwirinda kurwanya abashinzwe umutekano bari mu kazi kabo ndetse bakanagira ubufatanye mu kurinda umutekano, ndetse ko nta rwitwazo na rumwe ruhari rwo kwishora mu ngeso zo kwiba, ko niba hari ababigira urwitwazo kubera nibi bihe turimo babireka, kubera ko hari inzego z’ibanze zihari kugira ngo zifashe abakene.

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano urebe Film Ibyumweru 2 y’umukobwa wasuye umusore maze bigahurirana n’ibyumweru bibiri by’akato ka Virus ya Corona, kurikira uko umusore yabyitwayemo

Kanda Hano urebe Film nziza yitwa nge murukundo

Kanda Hano urebe Film umupangayi

Matayo High School Season 2

3 Comments on “Rusizi: Police yarashe umuturage ahita apfa, menya impamvu. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *